UE irateganya gufatira Uburusiya ibihano bishya ku isabukuru y’intambara yabwo muri Ukraine.

Ursula von der Leyen; Perezida wa komisiyo y’Uburayi, yatangaje ko Umuryango w’ubumwe bw’ibihugu by’Uburayi uteganya gufatira Uburusiya ibihano biza, ubwo hazaha huzuye umwaka bugabye igitero muri Ukraine. Nimugihe ibihano byafashwe bihombya iki gihugu arenga miliyoni 160 z’amayero ku munsi.

kwamamaza

Ubwo yari mu kiganiro n’itangazamakuru ari hamwe na Volodymyr Zelensky; perezida wa Ukraine,  Ursula yagize ati: "Ku ya 24 Gashyantare, nyuma y’umwaka umwe igitero gitangiye, dufite intego yo gushyiraho gahunda y’ibihano ku nshuro ya cumi."

Von der Leyen yemeje ko ibihano byafashwe byagize ingaruka ku bukungu bw'Uburusiya, ashimangira ko ku munsi Moscou ihomba hafi  miliyoni 160 z'amayero.

Ati: “Uyu munsi, Uburusiya burimo kwishyura amafaranga menshi kubera ibihano byacu byangije ubukungu bwabwo () mu gihe Bruxelles imaze hafi umwaka ishyira mu bikorwa imvura y’ibihano kugira ngo igabanye amafaranga Moscou yinjiza akoreshwa mu gushyigikira igitero cyayo. Bimwe muribyo, ni ingamba zagaragaye cyane ni ugufata igiciro cya peteroli iva mu Burusiya ku madorari 60 [ku kagunguru].

Von der Leyen, avuga ko ibihano byashyizweho mu ntangiriro z’Ukuboza (12) k’umwaka ushize , bifashwe n’ihuriro ry’ibihugu 7 bikize ku isi hamwe na Australie,  byatumye Uburusiya buhomba miliyoni 160 z’amayero ku munsi.

Anavuga ko kandi hari ingamba zafashwe n'ibihugu bigize umuryango w’ubumwe bw’Uburayi [EU] kuri peteroli idatunganyijwe y’Uburusiya inyuzwa mu miyoboro yo mu mazi. Avuga ko ibi bizakomeza ku cyumweru no ku igura rya peteroli itunganyije y’iki gihugu, ndetse n’ibihugu bigize G7 nabyo bizatanga igiciro cyabyo kur’ibi bicuruzwa.

Yanyujwe n’intambwe yatewe mu kurwanya ruswa.

Von der Leyen yasuye Ukraine, igihugu cyasabye kuba umunyamuryango ndetse gisabwa gukora amavugurura arimo kurwanya ruswa. Mu ruzinduko rwe rwa kane I Kiev, Von der Leyen yashimye intambwe yateye ku rwego rwa politike kugira ngo hakurweho ibyatuma ibisubizo bifatika bigerwaho.

 Yagize ati: "Nejejwe no kubona imiryango irwanya ruswa yarahagurutse ndetse  ikamenya vuba ahari ibibazo bya ruswa".

Ku wa gatatu, abategetsi ba Ukraine bari barasatse mu ngo z'abantu, harimo n’abaherwe bazwi no muri politiki ndetse n’abari mu buyobozi ku bijyanye n’ibikorwa bya ruswa, byaritse mur’iki gihugu.

Kuva igitero cy’Uburusiya cyagabwa muri iki gihugu, habaye urubanza rufatwa nk’urukomeye rurimo uruhererekane rw’abayobozi bo mu nzego z’ubuyobozi birukanwe bazira ruswa igendanye n’ibikoresho bya gisilikari.

Hashize umwaka Bruxelles igenera inkunga y’amafaranga Kiev, yagize uruhare runini mu kurwanya ruswa mur’iki gihugu kugira ngo yemererwe kwinjira muri EU.

Byongeye kandi, Leta zunze ubumwe z’Amerika n’ibihugu by’Iburayi bibona ko byaba ari ikibazo gikomeye mugihe inkunga ya gisilikari n’iy’amafaranga ihabwa Ukraine yanyerezwa.

 Feb 2, 2023 - 15:28