Yiyahuriye imbere y’urukiko biteza impfu nyinshi

Umugabo w'umwiyahuzi utaramenyekana yiyahuriye imbere y’urukiko rwa Islamabad ruherereye mu gace ka Kachehri, mu murwa mukuru wa Pakistan. Iki gitwro cyahitanye abantu 12, abandi benshi barakomereka bikomeye, nk’uko byemejwe na Minisitiri w’Ubutegetsi bw’imbere mu gihugu. Iki gitero cyabereye hafi y’imodoka nyinshi harimo iya polisi, nyinshi zifatwa n'inkongi y'umuriro.

kwamamaza

Ibi bibaye mu gihe mu  mu karere Pakistan iherereyemo harimo ibibazo by'umutekano muke, harimo ubushyamirane na Afghanistan n'Ubuhinde. 

Minisitiri Mohsin Naqvi yavuze ko umugabo wiyahuye yateje igitero gikomeye mu gace ka Kachehri, hafi y’imodoka ya polisi n'izindi, abantu 12 bahasize ubuzima ndetse benshi bakomeretse. Abaganga batangaje ko umubare w'abapfuye ushobora kuza kwiyongera kuko benshi mu bakomeretse barembye cyane.

Minisitiri Naqvi yavuze ko iperereza rikomeje gukorwa mu buryo bwimbitse kugira ngo hamenyekane uwateje iki gitero n’aho yaturutse ndetse n'impamvu yacyo. Yavuze ko atari igitero gisanzwe, cyane ko byabereye mu murwa mukuru wa Pakistan.

Yagize ati:" Turimo gukora iperereza kuri iki gitero mu buryo bwagutse, tureba mu nguni zose. Si ikindi giturika  cyabayeho gusa. Byabereye hagati mu mujyi wa Islamabad."

Abatangabuhamya barimo n’umwavoka Roustam Malik, bavuze ko bumvise urusaku rw’ikintu gituritse maze babona abantu babiri bari bamaze gupfira hafi y’inyubako, imodoka nyinshi zishya, n’abantu bagerageza guhunga.

Me Malik yagize ati:" Nari mpagaritse imodoka yanjye ngiye kwinjira mu rukiko, numva igiturika gikomeye ku muryango. Hahise haba akaduruvayo; abavoka n’abandi bantu bari bahari bahunga binjira mu nyubako. Nabonye imirambo ibiri iri hafi y’umuryango n’imodoka nyinshi zishya."

Igitero cyabereye mu gace karimo ibiro bya leta ariko kanatuwe ndetse inzego zibishinzwe zikomeje gukora iperereza ryimbitse.

 Nov 11, 2025 - 15:04