Ikibazo cy'ubuzima bwo mu mutwe kirahangayikishije cyane cyane mu rubyiruko

Mugihe inzego z’ubuzima zihangayikishijwe n’ubwiyongere bw’ubwandu bushya bwa virusi itera sida mu rubyiruko n'abari mukigero cy’imyaka 10 - 24 bidasigana n’akato kabakorerwa, bemeza ko ibi ari intandaro y'ubwiyongere bw’ibibazo byo mu mutwe , kuko abari muri iki kigero bafite ibibazo byo mu mutwe bangana na 55%.

kwamamaza

Ibibazo by’ihungabana biganisha ku kutagenda neza kw'imigendekere myiza y’ubuzima bwo mu mutwe cyane cyane yibasira urubyiruko rimwe na rimwe bikabaviramo kwandura virusi itera sida, abafashamyumvire batandukanye bafasha ababa bahuye n'ibibatera kutagenda neza k'ubuzima bwo mu mutwe, bavuga ko nabo babibona nk'ikibazo gikomeye ndetse gikeneye gufatirwa ingamba.

Umwe ati "ubuzima bwabo butangira guhungabana iyo akimara kumenya ko yanduye, ikintu cyose ni ubumenyi, hagiye haboneka amahugurwa byaba byiza". 

Undi ati "ibibazo dukunze guhura nabyo ni iby'abo bana baba baratewe inda zitateganyijwe agakuramo kwandura virusi itera sida akumva ko nta bundi buzima afite ahubwo ubuzima bwe bwarangiye, ikintu twumva cyakomeza gufasha abo bana ni ugushyiraho ubukangurambaga bigahera mu babyeyi kuko ababyeyi nibo bafata iyambere guhungabanya abo bana".  

Inzego z’ubuzima nazo zikurikirana abafite ibibazo byo mu mutwe bemeza ko ari ikibazo kiraje ishinga, bifuza ko inzego zose zashyiraho akazo kugirango iki kibazo kibonerwe umuti nkuko byemezwa na Dr. Kubaho Pierre ushinzwe ibikorwa by’ubuvuzi kubitaro bya Kibagabaga.

Ati "ikibazo kirahangayikishije kuko baba bakiri abana no mu mitekerereze baba bakiri hasi hakazamo kuba barahohotewe, bafashwe kungufu bibaviramo no kuba bakurizamo n'indwara nka sida, niyompamvu kwa muganga ashobora kuza tukamuganiriza ariko ntibishobora kurangirira ahongaho, tukamuha imiti ntibirangirira ahongaho, tugomba no ku musanga aho atuye".   

Dr. Munyamisugi Damascene, ukuriye ishami Igire Ubaka Ejo muri AEE we avuga ko kuba bafatanya n'inzego z’ubuzima mu kugabanya iki kibazo bigenda bitanga umusaruro.

Ati "ibyo twagerageje gukora ni ukugirango abantu bamenye ubuzima bwo mu mutwe bagane kwa muganga, ikindi duteganya gukora gikomeye nuko hamwe n'ikigo cy'igihugu cy'ubuzima RBC dufite uburyo buzubakira ubushobozi abakorerabushake kuba babasha gufasha ubagana ku gihe bakabasha kumenya ufite ikibazo bakabasha no kumwohereza kwa muganga igihe bibaye ngombwa ndetse n'iby'ibanze bashobora gukemurira aho bari".   

Muri aba bafashwa bahuye n'ibibazo bitandukanye bikabatera ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe murwego rwo kubegera hari abafashijwe basubizwa mu ishuri, abandi bigishwa imyuga itandukanye.

Ubushakashatsi bwa RBC bugaragaza ko mu rubyiruko n’abana bari hagati y’imyaka 10 - 24, 55% bafite ibibazo byo mu mutwe, mugihe mu gihugu hari abafashamyumvire 1023 bashinzwe kubafasha.

Inkuru ya Emilienne Kayitesi / Isango Star Kigali

 Oct 31, 2024 - 08:42