Ikibazo cy'imodoka rusange zitwara abagenzi kiri kubonerwa umuti

Mu gihe hongeye guterana inama y’igihugu y’umushyikirano ku nshuro ya 19 iteganyijwe kuba uyu munsi taliki ya 23 na 24 Mutarama, hari abaturage bishimira ko imwe mu myanzuro yafatiwe mu nama y’umushyikirano iheruka yabashije gutanga umusaruro by’umwihariko ku kibazo cy’abakoresha imodoka rusange zitwara abagenzi.

kwamamaza

Ikibazo cy’imodoka nke zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange mu mujyi wa Kigali, cyari gihangayikishije abaturage kuko bamaraga amasaha menshi bategereje imodoka.

Ni ikibazo cyagarutsweho no mu nama y’igihugu y’umushyikirano iheruka taliki ya 27 Gashyantare, umunyamabanga wa leta muri Minisiteri y’ibikorwaremezo, Uwase Patricie yavuze ko bari kugishakira igisubizo.

Yagize ati "imodoka zitwara abagenzi hari harimo ikibazo ndetse gihabwaho umurongo na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, icyo navuga cyakozwe nuko ubu turi hafi kugura imodoka ziyongera ku zindi zihari, ariko ibigo byigenga bigenda bihura n'ibibazo bitandukanye imodoka ziragabanuka cyane ariko mu gihe kidatinze mu mujyi wa Kigali turaba twongereyemo imodoka zirenga 300".

Muri izi bisi 300 yavugaga, kugeza ubu hamaze kuzanwa izirenga 100 zirimo izikoresha amashanyarazi ndetse n’izikoresha esanse, ibyo abaturage baganiriye na Isango Star bavuga ko bimaze gutanga umusaruro.

Umwe ati "ibintu by'ingendo byaroroshye kubera ko imodoka zabaye nyinshi, mbere wasangaga ari umurongo abantu bahagaze abajya mu kazi bakererewe".

Gukemura vuba ikibazo cy’imodoka rusange zitwara abagenzi mu mujyi wa Kigali, wari umwe mu myanzuro 13 yafatiwe mu nama y’igihugu y’umushyikirano ku nshuro ya 18, muri iyo myanzuro harimo; gukemura byihutirwa ibibazo bituma interineti idakora neza kandi ikiguzi cyayo kikaba gihenze, kurushaho kunoza serivisi zitangwa n’Irembo no kongeramo izikenerwa zose, gukomeza gufasha Abanyarwanda baba mu mahanga gutanga umusanzu wabo mu iterambere ry’u Rwanda, no gukomeza gushyira mu bikorwa ingamba zo guhangana n’izamuka ry’ibiciro.

Inkuru ya Yassini Tuyishimire / Isango Star Kigali

 Jan 23, 2024 - 10:16