
Ikaye y’imihigo yagize uruhare mu iterambere ry’umuturage
Jul 29, 2024 - 09:35
Bamwe mu baturage baravuga ko ikaye y’imihigo y’umuryango yabahinduriye imyumvire ndetse ubu bashishikajwe no kwiteza imbere babishingiye kubyo baba bariyemeje kugeraho ubwabo. Ibi babigarutseho mugihe hari gahunda ya leta y’u Rwanda yo gukorera ku mihigo, kugirango hihutishwe iterambere ry’umuturage utekanye.
kwamamaza
Hashize imyaka 18 u Rwanda rugendera kuri gahunda yo gukorera ku mihigo igizwe n’ibitekerezo by’umuturage kubimukorerwa.
Ibi bikorwa uhereye ku karere ukagera ku muryango, ndetse hari n’ aho abaturage bavuga ko imihigo yatumye bahindura imyumvire bagahiga ibizatuma barushaho kwishakamo ibisubizo,bibaganisha ku iterambere ry’umuryango.
Umuturage umwe yagize ati: “umwaka ugira imihigo myinshi; uza ku isonga cyane ni uko ngomba kwigisha abana, ngaharanira guteza urugo rwanjye imbere. Njyewe byaramfashije cyane; nk’urugero: nari ntangiye kugirana amakimbirane n’umuryango wanjye muri rusange ariko turicara, turaganira, turabicoca, dufata umwanzuro nyawo. Ubu byarahindutse….”
Undi ati: “imihigo duhiga tuba tugomba kuyihigura byanze bikunze. Dushaka ubwisungane mu kwivuza; icyo ni icya mbere. Uba warangije gutura heza, ninabyo usanze ndimo! Ubu uyu muhigo ndimo ndawuhigura. Ntabwo dutegereje kujya gushaka ibisubizo hirya; ibisubizo nitwe ubwacu tugomba kubyishakamo.”
Bavuga ko guhiga kandi byongera imbaraga zo guhiga mu mwaka ukurikiraho.
Umwe ati: “ iwanjye ngira ikaye y’imihigo. Iyo umwaka urangiye ndeba muri ya kayi. Icyo bimfasha ni uko iyo umwana yagiye ku ishuli, akiga, akabona minerval, bakajya, nkabona mituweli…iyo ndebye mbona narakoze. Bimpa imbaraga zo kongera guhiga indi mihigo y’undi mwaka.”
Imihigo byakomotse ku banyarwanda ubwabo, aho bifotanye isano n’umuco, by’umwihariko umuhigo w’umuryango nk’ishingiro inzego zibanze zishingiraho zihiga kuko biva mu byifuzo by’umuturage no ku cyerekezo cy’iterambere u Rwanda rwihaye.
Jean Claude Ingabire; ushinzwe gukurikirana ibikorwa by’imihigo muri minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu, yagize ati: “iyo turebye uko ibibazo bikemuka bishingoye ku makimbirane mu muryango byari bihagaze, iyi mihigo ibifitemo uruhare!”
“Kugabanya abana bava mu ishuli; umuryango ibifitemo uruhare rukomeye. ibibazo bibangamiye umudendezo w’abaturage; gutunganya inzu zitameze neza, kubaka inshyashya, ibijyanye n’ubwiherero, amavunja atagihari, imirire mibi …ibyo byose bibera mu muryango…. Iyo ureba imihigo y’umuryango; iyo dusuzuma tujya kureba n’ubundi ko cya kindi yiyemeje aricyo yagezeho.”
Anavuga ko imihigo y’umuryango yatumye imyumvire y’umuturage ihinduka, agatanga ibitekerezo mu bimukorerwa. Ahamya ko ibyo biri kwihutisha iterambere ry’igihugu.
Ati: “ imihigo y’umuryango yiyongera no ku zindi gahunda tuba dusanzwe dukora, ariko twebwe ikintu cya mbere twishimira ni uko imyumvire n’imitekerereze y’abaturage yarahindutse. Ubu dukora n’igikorwa cyo gukusanya ibitekerezo by’abaturage bijya mu igenamigambi.”
“Kubera ko ibibazo byinshi bireba umuryango ku giti cyawo bikemukira mu mihigo y’umuryango, ubu nta muntu ugitanga igitekerezo ngo ndashaka ubufasha, ndashaka kujya muri VUP! Umuturage wo hasi arakwibwirira ngo turashaka umuhanda, turashaka ibi. Iyo myumvire yise ifitanye isano n’imihigo kuko igihugu sicyo gikora igenamigambi cyonyine. Ni umuco mwiza wo kugira ngo umuryango wicare utekereze ibyo wakabaye ugezeho.”
Anavuga ko hari imiryango sihyira mu bikorwa imihigo iba yaritoranyirije ku kigero kiri hejuru cya 95%.
Kuva mu mwaka w’2006, mu Rwanda hagiyeho gahunda y’imihigo, yihutishije iterambere kuko umuturage agira uruhare mu bimukorerwa afatanyije n’ubuyobozi guhera ku Isibo kugeza ku rwego rw’Akarere.
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


