Nyaruguru: Barasabwa kutaba ba ‘Babona’ hakimikwa Ndi Umunyarwanda

Ubuyobozi bw'ihuriro ry'abafatanyabikorwa buravuga ko mu gihe cyose haba hakiri abayobozi bita ba "Babona" nta terambere rishobora kugerwaho. Basaba  ko Ndi Umunyarwanda yakwinjizwa mu mikorere n'imikoranire y'abayobozi kugirango ibafashe kunoza inshingano.

kwamamaza

Ibi byagarutsweho mu biganiro byahuje inzego z'ubuyobozi bw'ibanze, iz'umutekano, abarinzi b'igihango ndetse n'abafatanyabikorwa.

Muri ibi biganiro, hagaragajwe ko mu gihe cyose abayobozi baba bakorana mu rwego uru n'uru ariko harimo urw'ikekwe, abo bayoboye badashobora kugera ku iterambere.

Pasiteri Anicet Kabalisa uyobora ihuriro ry'abafatanyabikorwa b'Akarere bibumbiye muri JADF Indashyikirwa, yasabye abayobozi kwirinda kuba ba "babona".

Ati: “twarebye urwego twatinzeho n’abayobozi bakomeye kubazaho ibibazo bitandukanye ni urwego rwa ‘Babona’. Babona aharanira inyungu ze n’izo abo yita abe. Aho ngaho usanga inyungu ze, iz’abakwe be n’abantu yumva yiyumvamo abona aribo makiriro ye. Iyo izo nyungu zose uzishyize aho hantu ukazisumbisha inyungu rusange, iterambere riradindira.”

“ ariyo mpamvu kugira ngo igihugu gutere imbere ni uko abantu bagomba gukura bakagera ku rwego rwa ba Nyirizina. Nyirizina wenyine niwe ubasha kureba inyungu rusange, akaziharanira ku karubanda kandi agaha abandi ijambo kugira ngo yumve ko nabo babasha gutanga ibitekerezo byakubaka.”

Pasiteri Kabalisa anavuga ko kubana mu mahoro kw’ abanywanda, bimakaza Ndi Umunyarwanda ari kimwe mu bizanoza imikorere n'imikoranire.

Ati: “ tugomba gutuma abanyarwanda bose bongera kunga ubumwe nkuko byari biri mbere, bakongera kubana kandi umubano uzira amakaraza. Kuko turavuga ngo icyo dupfana kiruta kure icyo dupfa. Kugira ngo iterambere ryose rishoboke ni uko abanyarwanda bakora bunze ubumwe.”

“ twarebye imfunguzo nakwita iz’amaboko mahire zirimo urufunguzi rw’imikoranire kuko iyo abantu badakorana neza ngo bahuze inama, ibikorwa …ntabwo iterambere rishoboka. Ikindi ni imibanire….Ndi umunyarwanda rero niyo itugarura kuri ya sano dufitanye, isano muzi yuko twese turi umwe…noneho igihugu tukagikorera nk’abanyagihugu cyabo kandi biteguye kukiganisha aheza.”

GASHEMA Janvier; Umuyobozi w'Akarere ka Nyaruguru wungirije ushinzwe iterambere ry'ubukungu, avuga ko mu bufatanye bw'inzego nta kabuza bizatanga umusaruro uganisha ku iterambere n'imibereho myiza y'abaturage.

Ati: “ dushingiye ku bunyarwanda dusangiye  igihugu, gupfa no gukira, kugikorera no kugiteza imbere. Ni ngombwa ko tugikorera ntawe dusize inyuma kandi dufatanyije n’itsinda turi kumwe hano, murumva ko ari ikipe ibasha kugera ku banyarwanda benshi kandi ifitiwe icyizere. Dufatanyije, dutekereza ko nta muntu wananira Indashyikirwa z’akarere ka Nyaruguru….”

Anavuga ko abatuye aka karere kazi imihigo yako ndetse bagira uruhare mu ishyirwa mu bikorwa ryayo ndetse no guteza imbere akarere kabo.

Nimugihe urwego rw'igihugu rw'imiyoborere, RGB, rugaragaza ko iyo imikorere n'imikoranire imeze neza mu nzego z'ubuyobozi, bishyira umuturage ku isonga kuko buri wese uri mu rwego rw'ubuyobozi runaka aba ashyize imbere inyungu z'umuturage no kumuha serivisi nziza.

Kandi uko igipimo cy'imitangire ya serivisi kizamuka, ni nako n'iterambere ry'umuturage n'igihugu bizamuka.

@RUKUNDO Emmanuel/Isango Star-Nyaruguru.

 Mar 5, 2024 - 15:01