Igishanga cya Mukunguri: Imvura yasenye ingomero, umusaruro w'umuceri ugabanukaho 47%

Abakorera ubuhinzi bw'umuceri mu gishanga cya Mukunguri barasaba gusanirwa ingomero zangijwe n'umwuzure w'amazi y'imvura kuko ziri gutuma umusaruro ugabanuka ku kigero cya 47%.

kwamamaza

Umwe yagize ati:"Ubu imvura yaraguye amazi aza ari menshi, aragisenya (ingomero) kuburyo amazi adashobora kugera mu muceri nk'uko twahingaga. Imirima mfite nasaruragamo toni nk'ebyiri ariko ubu nta n'ibiro nka 500 nzabona."

Yongeraho ko" twifuza ko bishobotse Leta yakongera ikatwubakira kuko harimo igihombo gikabije: nk'abahinzi."

Mugenzi we nawe yunze murye, ati:"Umusaruro wavagamo ntukiboneka kubera ko twari rukoze ( urugomero) ruza kwangirika, rurashwanyuka. Ntabwo amazi akigenda ngo ajye kuhira imbuto z'umuceri. "

Aba bahinzi bagaragaza ko kwangirika kw'izi ngomero byabakomye mu nkokora, kuko byafashaga guhinga mu bihembwe byose byihinga kuko bakoreshaga amazi y'izi ngomero buhira umuceri.

Gusa ubu siko bikimeze ndetse n'umusaruro bari biteze wagabanyutse ku kigereranyo cya 47%. 

HITAYEZU  Jérome; Umukozi mu mu kigo cy'igihugu gishinzwe ubuhinzi n'ubworozi, avuga ko imbogamizi bagize bazimenye ndetse banakora n'inyigo ku buryo mu kwezi kwa munani k'uyu mwaka bazatangira kuzubaka.

Ati:" Bigomba gutwara amezi atatu, ubu turi mu kwezi kwa kabiri kw'inyigo, ukwezi kwa gatandatu nikurangira kuzaba kubaye ukwa gatatu. Ukwa karindwi gutangirane n'ingengo y'imari, amafaramga bayaduha duhita dutangira."

Igishanga gihingwamo umuceri cya Mukunguri gifite ubuso busaga hectare 510, ndetse abahinzi bavuga ko izi ngomero zitarangirika bakuragamo toni 2200 z'umuceri.

Abahinzi barasaba ko gusana izi ngomero byihutishwa, kugira ngo bashobore kongera kubona umusaruro uhagije, bityo birinde ko igihombo gikomeza kwiyongera.

@ RUKUNDO Emmanuel/ Isango Star- Kamonyi.

 Jun 4, 2025 - 16:01