Igipirizo/ballon y'Ubushinwa yari ifite ubushobozi bwo gukurura amakuru:Amerika

Ubutegetsi bwa Amerika bwatangaje ko ballon/igipirizo iherutse kurasirwa mu kirere cyayo yari ifite ubushobozi bwo gukurura amakuru, kuko yari ifite antenne nyinshi zifite ubwo bushobozi.

kwamamaza

Inteko ishingamategeko ya Amerika yemeje ibaruwa yo kwamagana Ubushinwa kuri ballon iherutse kuraswa misile mu kirere cyayo n'ingabo z'Amerika.

Ubushinwa buhakana ko iyi ballon/igipirizo itari igamije kuneka iki gihugu, ahubwo yateshwjwe inzira  n'umuyaga ubwo yakoreshwa mu buryo bwa gisivile mu gushaka amakuru ku bumenyi bw'ikirere.

Nimugihe America yemeza ko Ari kimwe mu  bigendajuru bya Manuela byinshi biri gukorwshwa ku migabane itanu yose.

Ku wa kane, Abagize inteko ishingamategeko 419 bose bemeje ibaruwa yamagana ukoreshwa rya ballon, bavuga ko Ari ukuvogera mu buryo bweruye ubusugire bwa Amerika.

Kugaragara mu kirere cya Amerika kw'iki gipirizo/ballon byateye umwuka mubi, ndetse bituma  uruzinduko Antony Blinken; umunyamabanga wa Leta ishinzwe ububanyi n'amahanga, mu Bushinwa ruhagarikwa.

Igisirikare cya Amerika cyakoresheje indege y’intambara mu guhanura iki gipurizo cyari kigeze hejuru y’inyanja ya Atlantique mu mpeza z’icyumweru gishize.

Ku wa kane, Ubushinwa bwavuze ko butari buzi iby’ibi bigendajuru bir kuyogoza ikirere cy'isi.

Mao Ning; Umuvugizi w'ububanyi n'amahanga,  avuga ko aya makuru ashobora kuba ari kimwe mu bigize intambara y’amagambo Amerika yatangije ku Bushinwa.

Ku wa kane, Ububanyi n'amahanga bwa Amerika bwatangaje ko amashusho yerekana ko iyi ballon/igipirizo cyari gifite metero 60 z'uburebure, gifite imirasire y'izuba myinshi ikoreshwa n'ibikoresho byinshi  byo gukurura amakuru  ndetse na z'iminara[antennes] zishobora kwakira amakuru no kwerekana aho ibibanza runaka biherereye.

Ivuga ko Amerika iri kwiga uburyo yafatira icyemezo ibigo byagize uruhare mu kugurutsa iki gipirizo.

BBC ivuga ko iki gipirolizo cyari icya maneko, gusa ntiharamenyekana ubwoko bw'amakuru cyari kigamije kwiba hakoreshejwe igipirizo.

Icyakora mbere hatangajwe ko bishobora kuba cyaragenzaga ibirindiro bya gisirikari ndetse n'ahakorerwa intwaro zigezweho.

Hari n'ibivugwa ko cyafashe amakuru acishwa kuri radio y'itumanaho,za telefoni ndetse n'ibindi koranabuhanga ryo guhanahana amakuru ku bigo bya gisilikare.

Gregory Falco; umwarimu muri kaminuza ya Johns Hopkins, avuga ko iyo minasire y'izuba y'icyo gipirizo cyagutse cyashoboye kuzenguruka ikirere cya Amerika mu gihe kinini Kandi ibyo biteye impungenge.

Dr Fa lati: "Bifite ubuhanga bukomeye bushobora gufata no kohereza amakuru. Sinzi neza amakuru ariko birashoboka ko byari bifite ikoranabuhanga ryose ryo kohereza amakuru ku bigendajuru."

 Feb 10, 2023 - 11:35