Papa Francis: “Kura amaboko yawe muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, kura amaboko muri Afrika.”

Papa Francis yatangaje ko iterambere ry’ibihugu by’Ibrengerazuba bw’isi bishingiye kuri DRC no muri Afurika. Ibi yabigarutseho mu ijambo yagejeje ku bayobozi bakuru b’iki gihugu hamwe n’abadipolomate batandukanye, ubwo bari mu ngoro ya perezida wa RD Congo.

kwamamaza

Yavuze ko uburyo bushya bwo gukoroniza ibihugu bugomba guhagarara, ashingiye ku kuba umugabane w’Afrika ukomeje guhura n’ibibazo bitewe n’umutungo kamere ukungahayeho.

Yagize ati: “Nyuma y'ubukoloni bwa politiki, hakurikiyeho ubukoloni bushingiye ku bukungu. Iki gihugu, ahanini cyarasahuwe, ntabwo gishobora gukoresha bihagije  umutungo wacyo. Tugeze aho imbuto zo mu butaka bwacyo zituma kiba igihugu cy’amahanga ku baturage bacyo. “Uburozi bwo gukunda amaronko bwasize amaraso diyama yacyo. Aka ni akaga amahanga adashaka kubona kenshi, kwumva no kuvuga.”

Papa Francis yagaragaje ko isi yateye imbere mu by’ubukungu, ariko itabona, kumva cyangwa ngo ivuge kubikomeje kubera muri RDC no muri Afrika kandi ibyo bitari bikwiye. Yasabye ko iki gihugu cyakubahwa ndetse Afrika muri rusange.

Ati: “Ariko iki gihugu n’uyu mugabane bikwiye kubahwa no kumvwa, bikwiye umwanya no kwitabwaho: Kura amaboko yawe muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, kura amaboko muri Afurika! Reka gufungira Afurika: ntabwo ari ikirombe gikoreshwa cyangwa ubutaka bwo gusahurwa. Reka Afrika ibe umusemburo w’ahazaza hayo!”

Papa Francis yasabye isi kuzirikana amahano yakoreye abaturage b’iki gihugu mu myaka amagana ndetse no ktibagirwa RDC n’umugabane w’Afrika.

Ati: “Afrika ni ukumwenyura n'ibyiringiro  by'isi. Icy'ingenzi, reka bivugwe byose, bigire uburemere….”

Papa Francis yageze  i Kinshasa mugihe imirwano iri hagati y’ingabo za Leta [FARDC] na M23 ikomeje, cyane I Masisi.

Nyuma y’uko byari biteganyijwe ko azasura Goma ariko kubera iyi ntambara iri kubera mur’iki gihe cy’Iburasirazuba bwa RDC, byarasubitswe.

Papa yavuze ko “Ntidushobora gukomeza kumenyera kumeneka kw’amaraso kwaranze Repubulika ya Demokrasi ya Congo mu myaka mirongo, igahitana miliyoni z’abantu. Ibiganiro by’amahoro, ari nabyo nshigikira cyane, bikeneye gushigikirwa n’ibikorwa bifatika, kandi  abari muri byo biyemeje bigakurikizwa.”

Umushumba wa Kiliziya Gatorika yabikomojeho mugihe ibisa n’ibiganiro iki gihugu cyabyikuyemo ndetse gihagarika no kubahiriza amasezerano ya Luanda na Nairobi.

 Feb 1, 2023 - 16:06