Ikurwaho ry’irerero ryari ku mupaka uhuza u Rwanda na Congo ryateje ikibazo cy'imirire mibi mu bana

Mugihe u Rwanda ruri mu cyumweru cyahariwe ubuzima bw’umwana n’umubyeyi, bamwe mubabyeyi bo mu karere ka Rubavu bakora ubucuruzi bwambukiranya imipaka bavuga ko impamvu bugarijwe n'ikibazo cy’imirire mibi mu bana ari ukubera ubukene ndetse n'ikurwaho ry’irerero ryari ku mupaka uhuza u Rwanda na Congo ahazwi nka petite bariyeri.

kwamamaza

Bamwe mu babyeyi bo mukarere ka Rubavu bakora ubucuruzi bwambukiranya imipaka barwaje abana imirire mibi, bavuga ko babiterwa n'uruhurirane rw’ibibazo bahura nabyo ndetse no kuba harakuweho amarerero yo ku mupaka yabafashaga igihe bagiye gushakisha imibereho muri Congo, mumboni zabo bakaba babona ibi byose aribyo bituma imirire mibi idacika.

Umwe ati "umwana wanjye kugirango ajye mu mirire mibi ni ukujya muri Congo, byageze aho mbona ari kurwaragaruka ngeze hano kwa muganga bambwira ko ari mu mirire mibi, ntabwo umwana yonka uko byateganyijwe, ntabwo umwana abonera ibiryo igihe, hari igihe abibona bikonje, hari igihe abibona bishyushye, kubona urupapuro rw'inzira rw'abana biba bigoye, mbere habaga irerero ry'abana hari ababyeyi bozaga abana bakabagaburira ukaza konsa umwana buri saha".   

Undi ati "ngikorera muri Congo numvaga ntakibazo mfite nabaga nabonye imboga, naracuruzaga nkunguka ngahaha ibyo kurya ngatekera abana nkumva nta kibazo mfite, hakiri irerero wasigaga umwana ukaza ukamwonsa na wa mubyeyi wamusigiye akamwitaho bitewe nuko ryahavuye niyo mpamvu usanga abana benshi bakomeza kugwingira".    

Umuyobozi wungirije ushinzwe imibereho myiza y'abaturage mu karere ka Rubavu, Madamu Ishimwe Pacific avuga ko ayo marerero abiri yari kumupaka ahazwi nka petite bariyeri yagabanyijwe kuko andi yaramaze kwiyongera.

Ati "ntabwo amarerero yahagaze ahubwo mbere ya Covid hari amarerero menshi ku mupaka tugenda tuyagabanya, ibyo byaterwaga nuko no mumidugudu yaratarajyaho ahagije ariko kubera ko yamaze kwiyongera mu midugudu ntabwo bikiri ngombwa ko abana bose baza kuguma kumupaka, abo tureba cyane cyane ni wa mwana mutoya kuva kumezi 6 kugera ku myaka 2 kubera ko andi marerero atabakira, uwo ni wa mwana uba ukeneye ko Mama we yambuka hanyuma akagaruka akamwonsa akamuhindurira akareba ko yariye, abongabo nibo twashyiriyeho ririya rerero rindi risigaye ariko abandi kuva ku myaka 3 basigara muyandi marerero yo mu midugudu".       

Kukibazo cy’ubukene Madamu Ishimwe, avuga ko akenshi biterwa no kudahuriza hamwe kwita ku mibereho y’umuryango kuko akenshi abagore bo muri aka karere ka Rubavu aribo bakora ubucuruzi bwambukiranya imipaka bikaba ari imbogamizi.

Ati "twakoze amatsinda y'ababyeyi kuri buri kigo nderabuzima, tumaze kugira amatsinda 67 mu bigo nderabuzima 14 ayo matsinda niyo dukurikirana umunsi ku munsi tubaha ubushobozi ariko tunabigisha mu buryo buhoraho gutegura indyo yuzuye ariko no kubereka uburyo bayibona bitabagoye, icyo dukora ni ukwereka abaturage uko bakwiriye kubikora, kubihuza no guhinga bahingira amasoko ariko n'umuryango bakumva ko umuryango ariwo wa mbere mbere yo gushaka amafaranga".     

Ku gipimo cy’igwingira kugeza ubu mu karere ka Rubavu mu cyumweru cyahariwe ubuzima bw’umwana n’umubyeyi giheruka cyagaragaje ko bari ku kigero cya 25%.

Kugeza ubu abagore bo mu karere ka Rubavu bakora ubucuruzi bwambukiranya imipaka bagera ku kigero cya 80%, aka karere kakaba gafite amarerero 1345 arimo abana ibihumbi 40.505 harimo rimwe riri ku mupaka ryakira abana bato.

U Rwanda rwashyize imbaraga nyinshi mu kurwanya imirire mibi mu bantu bibasirwa nayo kurusha abandi barimo abana bari munsi y’imyaka itanu, abagore batwite n’abonsa cyane cyane bibanda ku minsi 1000.

Inkuru ya Emilienne Kayitesi / Isango Star Kigali

 Jun 10, 2024 - 10:43