Icyo abamotari biteze ku buyobozi bw’amakoperative mashya nyuma y’ibibazo byaranze izo bahozemo.
Aug 21, 2023 - 07:20
Abakora umwuga wo gutwara abagenzi kuri moto mu mujyi wa Kigali baravuga ko biteze umusaruro ushimishije k’ubuyobozi bushya bwa koperative z’abamotari, bitandukanye n’amakoperative bahozemo. Uwo musaruro bawiteze mu kubakemurira ibibazo bahura nabyo mu kazi kabo mur’uyu mwuga wabo.
kwamamaza
Ibi babitangaje nyuma yo kugaragarizwa abayobozi bashya ba koperative z’abamotari ndetse n’imikorere ivuguruye, nyuma yo kuvugurura amakoperative y’abamotari bakorera mu turere 3 tugize umujyi wa Kigali, akagera kuri 5 agomba gusimbura amakoperative 41 yarasanzweho.
Abayobozi bashya b’amakoperative avuguruye batowe n’abamotari ubwabo. Agaruka ku mikorerere n’imiterere y’aya makoperative, Peter Mubiligi; umuyobozi muri RURA yavuze ko zigizwe na komite nyobozi y’abantu batanu ndetse na komite ngenzuzi igizwe n’abantu batatu.
Yagize ati: “ nitwe twabitoreye, ntabwo aria bantu bavuye hanze ni abamotari bamwe muri mwe. Inindi cya kabiri nimwe mwabitoreye. Abo bantu rero bafite abantu babafasha mu murimo wa buri munsi barimo abandi bakozi…. Izi koperative 5 zijyanye n’aho mukorera: hari ebyiri mu karere ka Nyarugenge, ebyiri muri Gasabo ndetse n’imwe muri Kicukiro kuko umubare w’abamotari atari mwinshi cyane ugereranyije nizo ebyiri twavuze.”
Abamotari bo muri Kigali bishimiye ubuyobozi bushya bahawe, Bavuga ko babitezeho kubavugira no gukemura byinshi mu bibazo bahura nabyo muri uyu mwuga nk’ itandukaniro ryabo n’abababanjirije.
Umwe yagize ati: “ ariya makoperative ni meza, aje asimbura ariya ya mbere kuko uko mbere byakoraga wazanaga umugenzi ukaba uri gukanaguza amaso hirya no hino kugira ngo batagufata nonehonbakagucuza n’utwo wari wakoreye. Ariko uko bimeze dusigaye tuza tugashyira umuntu muri parking, umuntu mwumvikanye akakwishyura neza nuko akagenda nawe ugasigara uri gushakisha undi mugenzi nta kibazo gihari.”
Undi ati: “twazakiriye neza kuko tubona ko muri izi nshashya nta kibazo kirimo rwose, nta bibazo birebire turabona kuko tubona ko harimo ikintu cyagiye gihinduka ukurikije n’iza mbere.”
“ tuzitezeho iterambere kandi riharanira kugira ngo dukore umwuga unoze, unogeye abanyarwanda ndetse n’abanyamahanga bagana iki gihugu cyacu.”
Ku ya 25 Gashyantare(02) 2022, kuri Sitade ya Kigali i Nyamirambo, ni ho abamotari bakorera mu Mujyi wa Kigali bamenyeshejwe imyanzuro mishya irimo ko koperative zigomba kugabanywa zikava kuri 41 zikaba 5.
Mu kwezi k’Ukuboza (12) k’umwaka ushize, nibwo abao bayobozi bashya batowe maze babagaragarizwa abo bayobozi bashya ku ya 18 Kanama (08) 2023, aho bashinzwe gukemura ibibazo by’abamotari bagenzi babo bahagarariye, ibibananiye hakitabazwa izindi nzego zirimo RURA.
Ubusanzwe mu Rwanda habarurwaga koperative zigera mu 180 z’abatwara abagenzi kuri moto mu buryo bwa rusange, zigizwe n’abamotari basaga ibihumbi 47.
@ BERWA Gakuba Prudence/Isango Star-Kigali.
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


