
Ibyaranze Taliki ya 09 Mata 1994
Apr 10, 2024 - 08:19
Mu gihe mu Rwanda hakomeje ibikorwa byo kwibuka ku nshuro ya 30, Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Tugenda tureba ibyagiye biranga buri munsi mu gihe hakorwaga Jenoside yakorewe Abatutsi.
kwamamaza
Tariki ya 09 Mata mu 1994, Leta y’abicanyi yakomeje umugambi wayo mubisha wo gutsemba Abatutsi hirya no hino mu gihugu. Ibi tugiye kugarukaho biragaragaza hamwe mu hantu hashoboye kumenyekana hiciwe Abatutsi tariki ya 9 Mata 1994.
Tariki ya 9 Mata, nibwo icyo Abafaransa bise “Operation Amaryllis” yatangiye mu Rwanda kugera 12 Mata. Igisobanuro cy’iyo operasiyo kwari ugucyura Abafaransa n’abanyamahanga bari mu Rwanda. Iyo operasiyo yabaye igihe abantu bicwaga cyane muri Kigali n’ahandi henshi mu gihugu, bicwa n’abasirikari n’Interahamwe. Izo ngabo z’Abafaransa zarebaga abicwaga nyamara ntibigeze babatabara, barabaretse baricwa bikomereza gucyura bene wabo.

Abafaransa ntibashatse gutabara kugira ngo bahagarike ubwicanyi bwakorerwaga mu maso yabo, cyane cyane ku kibuga cy’indege cya Kanombe bahasize benshi babasigira Interahamwe.
Hari Abatutsi bari bashoboye kurira mu modoka z’abasirikari b’Abafaransa zacyuraga abanyamahanga, ariko bagera kuri bariyeri bakabakuramo bakabicira imbere y’ingabo z’Abafaransa.
Imiryango yarimo abashakanye hagati y’Umufaransa n’Umunyarwanda barabatandukanije, abanze gutandukana barabasiga. Mu marira menshi, abagore bashakanye n’Abanyarwanda basabye ko abo bashakanye n’abana babo, babatwara baranga. Abakozi ba ambasade y’Ubufaransa cyane cyane Abatutsi barasigaye, abenshi baricwa.
Nyamara, ambasade y’Ubufaransa yafunguriye imiryango yayo umuryango w’uwahoze ari Perezida, abari mu mutwe w’abicanyi bashyizweho la Leta yariho, n’ibyegera bya Habyarimana byari ku isonga ry’Akazu. Abatutsi bageragezaga kurira urukuta rwa ambasade y’Ubufaransa barakubitwaga bakabasubiza inyuma, interahamwe zikabica.

Abakozi bo mu nzu yareraga imfubyi « orphelinat Ste Agathe » yari iya Agata Kanziga umugore wa Habyarimana barabatwaye, ariko Ubufaransa bwima ubuhungiro abana ba nyakwigendera Minisitiri w’intebe Agathe Uwilingiyimana, wari umaze iminsi 2 yishwe n’abasirikari b’u Rwanda bayobowe na majoro Bernard Ntuyahaga.
Icyemezo cyo gucyura Abafaransa nticyafashwe indege ya Habyarimana ikimara guhanurwa cyangwa se iminsi 2 yakurikiyeho, icyo cyemezo cyafashwe n’abanyepolitiki bashakaga guha ingufu ingabo z’u Rwanda zari ku rugamba.
Uwo munsi, umuryango wa Habyarimana n’abandi bahezanguni buriye indege z’Abafaransa bajyanwa i Bangui, bakomereza i Paris.
Mu ntagondwa z’abajenosideri batwawe n’ingabo z’Abafransa harimo Felisiyani Kabuga wabaye umushoramari wa Jenoside na Ferdinand Nahimana wabaye umukangurambaga wa Jenoside. Bombi bari mu bashinze RTLM yakoreshejwe mu kwamamaza ikorwa rya Jenoside.
Tariki ya 09 Mata 1994, Interahamwe n’abasirikare barindaga Habyarimana, bishe Abatutsi bari bahungiye kuri Paruwasi Gatulika yitiriwe Mutagatifu Vicenti wa Paloti i Gikondo abagera kuri 500. Kuri uwo munsi, Ingabo za Loni ziboneye ubwicanyi bwakorewe abatutsi biganjemo abana muri Kiliziya i Gikondo. Uyu munsi kandi ni nabwo abasirikare ba Leta batwitse Abatutsi bari bahungiye mu Mudugudu wa Nyakabanda II munsi ya Hoteli BAOBAB.
Ikinyamakuru cy’Abafaransa Libération nicyo cya mbere cyise ubwo bwicanyi Jenoside, mu nyandiko yanditswe n’umunyamakuru Philippe Ceppi wari mu Rwanda igihe cya Jenoside.

Kuri uyu munsi kandi Abatutsi bari bahungiye ku misozi ya Murama, Murundi, Mwiri, Nyamirama na Kabare mu Karere ka Kayonza, kimwe n’abari bahungiye kuri Paruwasi gatolika ya Kabuye mu Murenge wa Jabana mu Karere ka Gasabo barishwe.
Interahamwe zishe Abatutsi muri Segiteri Nyagatare mu Karere ka Nyagatare ndetse n’abari bahungiye kuri Paruwasi ya Zaza muri Kibungo. Ubwo bwicanyi bwarakomeje, ababarirwa hagati ya 500 na 800 barishwe.
Guhera tariki ya 9 Mata, Interahamwe zatangiye kwica Abatutsi bari bahungiye i Kiramuruzi mu Karere ka Gatsibo, hamwe n’abari bahungiye ku musozi wa Nyamagumba muri Komine Mabanza muri perefegitura ya Kibuye. Mu minsi yakurikiyeho hishwe abarenga 12000.
Kuri uyu munsi nanone, hishwe Abatutsi bari bahungiye i Nyabikenke, ku biro byahoze ari iby’umurenge wa Karama muri Bumbogo ndetse n’ahandi hantu hatandukanye harimo i Cyabingo , muri perefegitura ya Ruhengeri, muri centre y’ubucuruzi ya Karamano muri Mataba mu karere ka Gakenke, ku Rusengero rw’Ababatisiti rwa Rusiza muri Kabumba, Perefegitura ya Gisenyi, muri Kiliziya ya Nyundo no mu nkengero zayo, ndetse no muri Maternite ya Nyundo muri Perefegitura ya Gisenyi, ubu ni mu karere ka Rubavu.
Ahitwa mu Kivuruga muri Komini Cyabingo hari huzuye abasirikare batangiraga Abatutsi bageragezaga guhunga. Uretse aho kuri bariyeri, Abatutsi biciwe i Cyabingo na Busengo. Interahamwe zabishe zazaga kuri kaburimbo ahitwa kuri Mukinga zifite ibiganza by’abo zamaze kwica, zigakomereza i Rwaza mu cyari komine Ruhondo kwica abandi.
Ubwicanyi bwibasiye Abatutsi bwarakomeje hirya no hino mu gihugu, bukorwa kimwe, ni ukuvuga ko uwitwa Umututsi wese yishwe, abenshi bishwe bahunga. Kuri iyi tariki abenshi biciwe mu nsengero na za Kiliziya, kuko abantu bibeshyaga ko bashobora kuharokokera.
Yassini Tuyishimire / Isango Star
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


