Ibyagezweho mu gufasha abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu myaka 30

Mu myaka 30 bamwe mu barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994 bishimira intera bamaze kugeraho mu kwiyubaka no kwiteza imbere, bakanashima leta y’u Rwanda ko yabafashe akaboko ikabafasha kuva mu rwobo bari bashyizwemo nabashakaga gutsemba ubwoko bw’Abatutsi mu Rwanda.

kwamamaza

Imyaka 30 irashize mu Rwanda habaye Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Yasize ibikomere byinshi haba ku mitima no ku mubiri, aho abarokotse Jenoside bari bakomerewe n’urusobe rw’ibibazo bitandukanye bijyanye no kwivuza ndetse n’ubukene bari basigiwe no gucuzwa ibyabo bagasigara iheru heru bisaba gutangirira kuri zeru.

Kurubu bamwe mubarokotse bakaba bashimira intera bagezeho kubera leta y’u Rwanda yabafashe akaboko ikabakura murwobo bari bashyizwemo icyo gihe.

Umwe ati "hari byinshi twabuze ariko gake gake turimo turagenda Imana idushumbusha, tuzabona ibyo tutari dushoboye kwiha kuko hari aho tuzaba twavuye naho tuzaba twageze ku kijyanye n'ubufasha tubona".    

Dr. Uwera Kanyamanza Claudine, Umuyobozi w’Ishami ry’Ubumwe n’Ubudaheranwa muri MINUBUMWE, avuga ko urugendo rw’imyaka 30 rwakozwemo byinshi ariko ko ubu hakiri byinshi byo gukora.

Ati "ubu abantu bakuze bashobora kuba batagifite intege nkizo bari bafite ku myaka 30 ishize bakeneye gufashwa, muri za serivise dufite zimaze gutera imbere ariko ni ugushaka za mbaraga tugafashwa kugirango tudasubira hahandi".      

Uwacu Juliene umuyobozi nshingabikorwa w’Itorero ry’igihugu no guteza imbere umuco muri Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n'Inshingano mboneragihugu, avuga ko hakozwe byinshi byumwihariko kwita kubarokotse kuko ntakizere cyo kubaho bari bafite.

Ati "iyo urebye mu myaka 30 ishize uko Abarokotse Jenoside bari bameze, uko Jenoside yari ibasize nta cyizere cyo kubaho bari bafite, bari bafite ihungabana rikomeye ndetse bumva nta n'ubuzima bugihari".

Akomeza agira ati "Mubyo Leta yakoze uretse guhagarika Jenoside hari no kongera kubahumuriza no kubaha icyizere cyo kubaho biherekejwe n'ibikorwa byatumye biyumva nk'abantu bafite agaciro mu gihugu cyabo, bashobora kongera kubaho, bakagira icyizere cy'ubuzima bakagira n'inzozi z'igihe kirekire, harimo kubafasha binyuze muri gahunda zitandukanye zashyizweho na Leta, bimwe mu byihutiwe gukorwa ni ukubashakira uko bashobora kwivuza, harimo gutanga inkunga yihariye y'ingoboka n'ubungubu iracyakomeza yafashije benshi".            

Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994 yakozwe mu mezi atatu gusa ihitana abarenga miliyoni, murwego rwokongera kwiyubaka nk’igihugu, abarokotse barahumurijwe bahabwa icyizere cyo kubaho.

Kuva mu 1998 ubwo ikigega FRG cyatangiraga ibikorwa bimaze gukorwa bimaze gutwara ingengo y’imari, muburezi ni miliyari 199.197.708.96Frw, amacumbi ni miliyari 112.927.324.233Frw, mubuvuzi ni miliyali 468.651.4670Frw, ingoboka ni miliyali  44 mu mishinga ibyara inyungu ni miliyali 14. 600000Frw yose hamwe akaba angana na miliyali 417.843.178.17Frw.

Inkuru ya Emilienne Kayitesi / Isango Star Kigali

 Apr 12, 2024 - 09:57