Iburasirazuba-Gatsibo:Abakuru b’imidugudu barasaba agahimbazamushyi n’inyoroshyangendo.

Abakuru b’imidugudu yo mu ntara y’Iburasirazuba ,by’umwihariko abo mu karere ka Gatsibo,barasaba agahimbazamusyi n’inyoroshyangendo kugira ngo babashe kwesa imihigo uko bikwiye. Nimugihe bavuga ko imirimo bakora y’ubwitange bafasha abaturage muri serivise zitandukanye hari aho ibasaba gukora ingendo. Ubuyobozi bw’intara y’Iburasirazuba buvuga ko bugiye kuvugana n’inama njyanama y’akarere kugira ngo yige kuri icyo kibazo.

kwamamaza

Abakuru b’imidugudu ni abayobozi bo ku rwego rw’ibanze, ari narwo rwego rutangirira inzego z’ubuyobozi mu Rwanda. Aba bakorana ubwitange mu murimo wabo kugira ngo babashe kuzuza inshingano, ku buryo imihigo myinshi uturere duhiga kuzashyira mu bikorwa,ntawashidikanya ko umukuru w’umudugudu ari ku ruhembe rwayo.

Gusa abakuru b’imidugudu bo mu karere ka Gatsibo bavuga ko ubu bwitange bakornaa ndetse badateze gutezuka,byaba byiza batekerejweho bakagenerwa agahimbazamusyi ndetse n’inyoroshyangendo kuko byabafasha mu murimo wabo w’ubwitange n’ubukorerabushake.

Mu biganiro byari byabahuje n’ubuyobozi bw’intara y’Iburasirazuba, umwe yagize ati: “Nyakubahwa Guverineri, abakuru b’imidugudu murabizi ko ari abakorerabushake ariko nkuko mutumirwa mu nteko z’igihugu zifata ibyemezo, muzadusabire agahimbazamusyi ndetse n’inyoroshyangendo niyo yaba inguzanyo.”

Mugenzi we yongeyeho ati: “….abayobozi b’imidugudu turakora mu nzira zigoye rwose…”

“ turashimira Umukuru w’igihugu uburyo yadufashije akaduha ubuyobozi bwiza, akaduha aho kuba mur’iyi minsi mu gihugu gitunganye kandi gifite umutekano. Ariko muby’ukuri, urebye imirimo dukora ni imirimo y’ubwitange kandi myinshi ariko iyo mirimo ubona itugoye cyane, nko kubona uko tugera ku biro by’Umurenge, iby’Akagali n’Akarere. Buriya tubonye agahimbazamusyi byadufasha cyane.”

CG Emmanuel Gasana, umuyobozi  w’intara y’Iburasirazuba, avuga ko njyanama y’akarere ka Gatsibo izicara igasuzuma ubu busabe maze bukagezwa ku nzego nkuru z’igihugu.

Ati: “Ikijyanye n’agahimbazamusyi, twasabye y’uko abajyanama b’Akarere babisuzuma bakabireba neza bakabizana ku Ntara noneho tukareba uko natwe twabigeza kubadukuriye, bijyanye n’ibyifuzo byabo.”

Ubusanzwe Intara y’Iburasirazuba ifite abakuru b’Imidugudu 3 792. By’umwihariko akarere ka Gatsibo gafite abakuru b’imidugudu 603.

Abakuru b’Imidugudu basabye ubuyoboz bw’Intara y’Iburasirazuba kuba iya mbere mu gufasha abakuru b’Imidugudu kubona agahimbazamusyi ndetse n’inyoroshyangendo nyuma y’uko iyi ntara yanabaye iya mbere  mu gikorwa cyo guha moto abanyamabanga nshingwabikorwa b’utugari.

@ Djamali Habarurema/Isango Star-Gatsibo.

 Feb 10, 2023 - 11:14