Iburasirazuba: Hafunguwe ikigo kizagabanya umubare w’abazira ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro butemewe

Ubuyobozi bw'intara y'Iburasirazuba buravuga ko abaturage b'iyi ntara bari bakeneye ikigo kibafasha kumenya amakuru ku bijyanye n'ibidukikije kuko hari abishora mu bucukuzi bw'amabuye y'agaciro butemewe bikarangira ibirombe bitwaye ubuzima bwabo. Ni nyuma y'uko mu mujyi wa Kayonza hafunguwe ikigo kizajya gitanga ubufasha n'amahugurwa kuri politike z'igihugu, bifite aho bihuriye n'ibidukikije. Nimugihe hakazatangirwa amakuru ya ruswa n’akarengane.

kwamamaza

Umuyobozi nshingwabikorwa w'umuryango ushinzwe kurwanya ruswa n'akarengane Transparency ishami ry'u Rwanda, Apollinaire Mupiganya, avuga ko iki kigo gishyizweho nyuma y'uko byagaragaye ko abaturage bagorwa no kubona amakuru ku bikorwa remezo byubakwa ndetse n'ibidukikije, bigatuma barengana.

Avuga ko iki kigo  kizanafasha abagize inzego z'uyu muryango kubona aho bazajya bihugurira ku mategeko na politike z'igihugu kugira ngo babashe gufasha abaturage.

Ati: “ ikigamijwe ni ukugira ngo dufashe inzego zikora mu bijyanye n’ibidukikije, by’umwihariko mu kongera ubumenyi bw’abaturage, kubona amakuru ku bidukikije, ku bikorwaremezo biri kubakwa n’uburenganzira bw’umuturage n’ukuntu ashobora kwirinda iyo hari igikorwaremezo kiri gukorwa. N’uriya ugikora, uburenganzira bw’umuturage n’inshingano z’uwo. Amakuru ahari iyo adasangiwe usanga rimwe na rimwe umuturage aharenganira.”

Abakorera bushake ba Transparency ishami ry'u Rwanda mu karere ka Kayonza, bavuga ko nabo ubwabo hari amategeko badasobanukiwe arimo n'ayajyanye n'ibidukikije. Ishyirwaho ry’iki kigo rikazabafasha kwihugura bakamenya byinshi mu bijyanye n'umurimo bakora.

Umwe ati: “mu bintu bijyanye n’ibidukikije, nanjye bwanjye ntabwo mbisobanukiwe neza. Rero numva iki kigo cyo gukangurira abaturage ku bijyanye n’ibidukikije kije gikenewe cyane kugira ngo abaturage bagire amakuru ku bidukikije.”

Dr Nyirahabimana Jeanne; Umunyamabanga nshingwabikorwa w'intara y'Iburasirazuba, avuga ko iki kigo ari ingenzi kuko kizafasha abaturage kumenya Politike z'igihugu kubirebana n'ibidukikije, by'umwihariko nk'ahacukurwa amabuye y'agaciro usanga bikorwa mu kajagari, rimwe bigatwara hatwara ubuzima bw'abantu.

Ati: “ ubucukuzi bw’amabuye, ese bukorwa bute?  Ese ababukora babukora neza? Babukora ubuzima bwabo butari mu kaga? Basobanurira ababikora n’abakozi babo kugira ngo uyu murimo ujye ugenda neza udashyize mu kaga ubuzima bw’abantu.”

“iki ni ikintu cyiza rero abanyarwanda bo mu ntara y’Iburasirazuba bumve neza politiki za leta mu bikorwa bitandukanye, bumve neza n’uburyo bikorwa, bikorwa kinyamwuga.”

Ubusanzwe iki kigo cya Transparency Rwanda cyashyizwe mu mujyi wa Kayonza,ni ahantu hazajya hatangirwa ubufasha n'amahugurwa ku mategeko na politike z'igihugu, bifite aho bihuriye n'ibidukikije.

Aha kandi hazajya hatangirwa  amakuru ku kurwanya ruswa n'akarengane. Kugeze ubu mu gihugu ibi bigo ni bibiri,harimo iki cyafunguwe mu karere ka Kayonza mu ntara y'Iburasirazuba ndetse no mu karere ka Karongi mu ntara y'Uburengerazuba.

@ Djamali Habarurema/Isango Star-Iburasirazuba.

 Mar 12, 2025 - 11:33