Iburasirazuba: Bahangayikishijwe n’abakoresha abakozi bo mu rugo batazwi imyirondoro

Hari abaturage mu ntara y'iburasirazuba bahangayikishijwe n'abakoresha abakozi bo mu rugo batazwi imyirondoro, aho usanga bamwe bitwa ba kadogo kuburyo iyo hari abamaze  gutera abana inda z'imburagihe bahita baburirwa irengero. Ubuyobozi bw'intara y'Iburasirazuba busaba abaturage gukoresha neza ikaye y'umudugudu bandika imyirondoro y'abawutuye kuko biri mu bizatuma ikibazo cy'abasambanya abana bakaburirwa irengero gicika.

kwamamaza

Iteka imibare isohoka y'abangavu basambanywa bagaterwa inda z'imburagihe usanga igaragaza ko Intara y'Iburasirazuba iza ku isonga. Gusa hari abaterwa inda nuko basabwa kugaragaza abazibateye kugira ngo bakurikiranweho icyo cyaha bikarangira imyirondoro yabo ibuze.

Bamwe mu batuye intara y'Iburasirazuba bavuga ko hari bagenzi babo bakoresha abakozi batazwi imyirondoro, aho usanga bazwi ku mazina ya ba kadogo n'andi atandukanye. Iyo bene abo basambanyije  abana bahita bigendera kandi ntibyirihe ko bamenyekana.

Abatuye iyi ntara bavuga ko bidakwiye kuko aribo bari inyuma y'ubwiyongere bw'abana baterwa inda z'imburagihe.

Umwe yagize ati: “hari abantu usanga atari ba kavukire mu Mudugudu runaka, bakawuzamo ubona ko atari abimukira, ari abashumba, baje gupagasa nuko bahagera bakabakira gutyo. Bamara gukora ayo mahano nuko bakongera kugenda ku buryo usanga icyo kibazo n’umubyeyi , ari naho haturuka kuibaza umwana ngo mbese ninde waguteye inda akabura uburyo amuvugamo bitewe nuko nawe ntabwo amuzi, ntabwo amufiteho amakuru ahagije. Bituma uburyo bwo gukurikirana uwo muntu bugorana kuko inkomoko ye iba itazwi.”

Undi ati: “izo ni imbogamizi rwose kuko kujya kwicara ukavuga ngo uriya muntu yitwaga Type, yabaga hano yitwa Kadogo, Emmy…ayo ntabwo aba ari amazina. Iyo wa muntu abikoze imyirondoro ye izwi akenshi na kenshi barafatwa.”

Ibi kandi byemezwa n'umunyamabanga nshingwabikorwa w'intara y'Iburasirazuba, Dr Nyirahabimana Jeanne. Avuga ko abo basambanya abana bakabatera inda z'imburagihe baba bakwiye kuba baranditswe mu ikaye y'abinjira n'abasohoka mu Mudugudu,akaboneraho gusaba buri muturage kwirinda gukoresha abo batazi imyirondoro. Ibi kandi byiyongeraho no kwitabira gukoresha ikaye y'umudugudu kugira ngo bahangane n'abasambanya abana nyuma bagahunga ntibafatwe ngo bahanirwe icyo cyaha.

Ati:”ibyo rwose nibyo kuko usanga mu ngo bakoresha umuntu batamuzi. Yaraje uramwakira, ntunarebye irangamuntu. Ushobora kutareba irangamuntu nuko ntumenye uwo ariwe, ntumenye ikimuranga nuko ugasanga muri mu mazina yo kubyinirira ‘Kadogo’ atari amazina ye bwite. Iki ni ikintu nshishikariza abaturage rero kugira ngo ibyo bintu babyirinde, bajye bamenya uwo bakoresha uwo ariwe, bamenye noneho n’ikayi y’umudugudu. Kuko buriya umuntu winjiye mu mudugudu aba akwiye kumenyekana ko ahari. Yazahava nanoe bikamenyekana ko yahavuye.”

Imibare iheruka yatangajwe muri Werurwe(03) uyu mwaka 2024, yagaragaje ko kuva muri Mutarama (01) 2023 kugeza muri Mutarama (01) 2024, abangavu bari bamaze guterwa inda z'imburagihe bafite imyaka kuva kuri 14 kugeza kuri 19 bari 8801. Icyo gihe abagabo 70 nibo barimo gukurikiranwaho icyaha cyo gusambanya abana ndetse dosiye 32 zagejejwe mu butabera ariko abagera ku icumi nibo bahamwe n’icyo cyaha.

Ibi bigaragaza ko abaterwa inda ari benshi ariko abazibateye bakaba bacye. Byerekana kandi ko  hari ababurirwa irengero bitewe n'uko baba batazwi amazina, bikagorana kubakurikirana ngo baryozwe icyo cyaha.

@Djamali Habarurema/Isango Star-Iburasirazuba.

 Dec 9, 2024 - 17:53