Iburasirazuba: Babangamiwe no kuba ntabasemura ururimi rw’amarenga baba ku bitaro!

Abantu bafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga mu ntara y’Iburasirazuba baravuga ko babangamiwe no kuba nta bantu basemura ururimi rw’amarenga bari ku mavuriro ndetse no mu biro. Bavuga ko iyo bageze bene aho bagorwa no kubona serivise zihatangirwa. Nubwo nta gisubizo gitangwa kur’iki kibazo, ubuyobozi bw’iyi ntara buvuga ko guverinoma ifite gahunda yo kongera abasemura ururimi rw’amarenga.

kwamamaza

Serivise zitangirwa ahantu hatandukanye haba mu biro,mu mavuriro ndetse n’ahandi… ni imwe mu mbogamizi abantu bafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga bahura nazo iyo bageze aho zitangirwa.

 Abafite ubumuga by’umwihariko abo mu ntara y’Iburasirazuba,bavuga ko bikwiye kubikemura maze ahantu hatangirwa serivise hakaba hari umuntu ushinzwe gusemurira abantu bafite ubumuga kugira ngo nabo babone serivise byoroshye.

Mutabazi Kennedy; uhagarariye abantu bafite ubumuga mu karere ka Ngoma, yagize ati: “Mu nteko z’umurenge avuga gahunda za leta z’umurenge, udasemurirwa ntabona iyo serivise. Niba agiye ku bitaro biramugora kugira ngo avuge uburwayi bwe, wakabubwiye muganga usobanukiwe n’ayo marenga. Nk’ubu mu karere hakaboneka usemura ururimi rw’amarenga batatu noneho nk’igihe governor cyangwa undi muyobozi….uwo muntu agatumirwa nkuko n’abanyamakuru batumirwa.”

Mugenzi we, Antoine Rugayampunzi; uhagarariye abo mu karere ka Kirehe, yagize ati: “icyo dusaba akarere ni ugushishikariza abafatanyabikorwa mubyo bategura, yuko bagombwa kudutekererereza ndetse bagateganya nabo bantu batanga serivise zitandukanye bagahugurwa kugira ngo bakire abantu bose bafite ubumuga muri rusange.”

Dr Nyirahabimana Jeanne ; Umunyamabanga nshingwabikorwa w’intara y’Iburasirazuba,avuga ko hamwe na hamwe mu nama abasemurira abantu bafite ubumuga baba bahari ariko akemeza ko Leta irimo gushaka igisubizo kirambye cyo kongera umubare w’abasemura ururimi rw’amarenga, kugira ngo bashyirwe ahantu hose hatangirwa serivise.

Ati: “ nkuko mwabibonye ku rwego rw’igihugu batangiye, ni nkuko mu nama zikomeye ubona haje umuntu wumva ururimi rw’amarenga kugira ngo n’uwaba afite ubumuga bushobora gutuma atabasha kuvuga. Ariko uwo agana amwumve kandi icyo yifuza acyumve.”

“ ibyo rero ni gahunda y’igihugu irikurebwa kugira ngo haboneke ababyiga, bityo baza no mu mirimo ibafashe. Ibyo ni gahunda rero y’urwego, sinavuga ko ari iby’intara y’Iburasirazuba gusa ahubwo ni urwego rw’igihugu muri rusange kugira ngo tubashe gufasha abafite ubumuga batugana.”

Mu rwego rwo gukemura ibibazo by’abantu bafite ubumuga bakigorwa no kubona serivise bitewe no kubura ababasemurira.

Icyakora kuri ubu, muri Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Rukara,hasigaye hatangirwa amasomo yo kubafasha. Abantu bafite ubumuga mu ntara y’Iburasirazuba basaba uturere twabo gusaba abafatanyabikorwa batwo ko mu byo bategura,bajya bashyiramo n’icyo guhugura abasemurira abantu bafite ubumuga bwo kutavuga no kutumva.

@ Djamali Habarurema/Isango Star-Iburasirazuba.

 Jun 21, 2023 - 07:33