Iburasirazuba: abayobozi bihaye umukoro wo gufasha abaturage kuva mu cyiciro cy’umukene.

Abayobozi b’iyi ntara bihaye umukoro wo gufasha abaturage kuva mu cyiciro cy’ubukene. Bavuga ko bazajya bafata akaboko abadafite akazi bakabahuza n’abikorera bagatanga cyangwa ahari gukorwa imirimo itanga amafaranga, batarinze kwirirwa bagashakisha.

kwamamaza

Iyi gahunda yo kuvana abaturage mu bukeneye igiye gushyirwamo imbaraga mu ntara y’Iburasirazuba ni kimwe mu byaganiriwe mu mwiherero wabaye mu mpera z’iki cyumweru  wahuje abayobozi bo muri iyi ntara.

Bavuga ko uburyo izashyirwa mu bikorwa, hazakorwa urutonde rw’imiryango iri mu bukene ndetse n’abantu badafite akazi kugira ngo bamenyekane bahabwe imirimo ahari kubakwa ibikorwa remezo ndetse n’indi mirimo itanga amafaranga.

Ibyo bikazakorwa abo bantu batarinze kujya gushakisha, ahubwo bakabafata akaboko bakabageza aho imirimo iri, gusa ariko nabo bagakora bafite intego yo kuva mu bukene.

CG Emmanuel Gasana; umuyobozi w’intara y’Iburasirazuba, yavuze ko “twifuza ko umunyarwanda wese ava mu bukene, ni ukureba imiryango yazahaye cyane, imiryango itameze neza noneho tkayifasha kuva mu bukene tuyikorera gahunda, dufatanye nayo kugira ngo ive mu bukene. Tunayereka n’inzira yo kuva mu bukene.”

“ nonese iyo umuntu adafite gahunda cyangwa se ugasanga ari umusinzi, bahora mu makimbirane gusa, urubyiruko ntirukora, abandi baraho baranebwe…ibyo byose birajyana n’inkubiri y’ubukangurambaga tubereka icyo gukora abashoboye.”

“ abatagifite nabo tubashakire akazi muri bwa buryo bwose bwo gushaka akazi, tumaze iminsi dushakira abanyarwanda ahazi, aho haba mu bikorwaremezo, mu mihanda, mu myubakire…mu buryo bwose bushoboka kugira ngo nabo babone  akazi n’amafaranga ashobora kubatunga.

Abayobozi b’uturere two mu ntara y’Iburasirazuba ari nabo baba bari hafi cyane y’abaturage, bavuga ko gahunda yo gukura abaturage mu bukene izakorwa mu nzira ebyiri zirimo iy’uko Leta yafasha umuryango uri mu bukene ukabasha kwiteza imbere.

Harimo kandi n’inzira y’abafatanyabikorwa baba bakorera mu karere nk’uko Mbonyumuvunyi Radjab; umuyobozi w’akarere ka Rwamagana abigarukaho.

Yagize ati: “ni ingamba twatahanye ni i yo gukorera hamwe. Gukorera hamwe hari ibigenwa na leta, urugero niba atarafite aho kuba tukahamushakira, tukamushakira inka muri gahunda ya Girinka, tukamuha akazi muri VUP. Ariko hakaba n’ibindi tuzafatanyamo n’abafatanyabikorwa.”

“Urugero niba ari umuntu wize umwuga akaba yabasha kudoda tukamushakira nk’imashini. Niba yabasha kuba yacuruza, tukamushakira iishoro cyoroheje kingana n’ibyo yakora. Noneho tukavuga ngo tumuhurijeho imbaraga, tugiye kumukurikirana mugihe cy’imyaka ibiri, yaba wenda yaragize imbogamizi tukaba twakongeraho n’umwaka wa 3 ariko …ko uyu muntu avuye mu bukene, atari ukumufasha mu buryo bumeze nkaho ari ubuhoraho.”

“Nkuko mubizi, namwe mugenda mu baturage, hari abo mubona batifuzaga batifuzaga no kuva mu cyiciro cya mbere, bakaba badashaka no gukira.”

Biteganijwe ko gahunda yo gukura abaturage mu bukene igiye gushyirwamo imbaraga mu ntara y’Iburasirazuba izajya ikorwa mu buryo bw’imihigo ku buryo umuryango uzaba wafashijwe kwikura mu bukene uzajya uharanira kubuvamo koko.

Ni mu gihe urubyiruko rufite imishinga ibyara inyungu ruzajya rufashwa kubona inguzanyo mu kigega cya BDF kugira ngo  harandurwe ubushomeri mu rubyiruko.

@ Djamali Habarurema/Isango Star-Iburasirazuba.

 Aug 8, 2023 - 16:21