Iburasirazuba: Abatekinika mu irushanwa ry’Umurenge Kagame Cup bihanangirijwe
Mar 5, 2024 - 16:52
Ubuyobozi bw'intara y'Iburasirazuba burihanangiriza Abayobozi barangwa n'itekinika mu irushanwa ry'umurenge Kagame Cup bakinisha abakinnyi batemerewe, ibintu bihabanye n'indangagaciro z'imiyoborere myiza, bityo ngo abazongera kubigaragaramo bazabihanirwa bikomeye. Ni mu gihe amakipe atatu yatewe mpaga yirukanwa mu irushanwa ry'umurenge Kagame Cup ariko abakunzi b'imikino bakavuga ko ibyo bibishya irushanwa.
kwamamaza
Amarushanwa y'umurenge Kagame Cup yasojwe mu ntara y'Iburasirazuba mu cyumweru gishize, aho ikipe y'umupira w'amaguru y'Umurenge wa Ngarama yo mu karere ka Gatsibo yatwaye igikombe ku rwego rw'intara. Iyo ntsinzi yayigezeho nyuma yo gutsinda igitego kimwe ku busa (1-0) iy'umurenge wa Mpanga yo mu karere ka Kirehe.
Gusa muri iri rushanwa hari amakipe yahaniwe gutekinika bitewe no gukinisha abakinnyi bafite impushya zo gukina amarushanwa ategurwa na FERWAFA.
Pudence Rubingisa; Umuyobozi w'intara, avuga ko iyo ibyo bibaye bica intege amakipe aba yahatanye.
Ati: “hagiye hagaragaramo bimwe utapfa kurenza amaso kuko bihabanya n’amahame kandi tuba twagejejweho ariko ntituyakurikize. Ibyo rero ubutaha tuzabikosore, ibyo gtukinisha abakinnyi batemerewe, bafite za lisence. Ikiye igakina yamara gutsinda bakayibeshya ko ivuyemo biba biciye intege ikipe kandi hatabayeho ubushishozi.”
Abakunzi b'imikino babonye ibyabaye kuri ayo makipe yatewe mpaga ndetse akirukanwa mu irushanwa kandi yari yabiharaniye, bavuga ko ibi bibishya irushanwa kuko hari ubwo amakipe akomeza aba atabikwiye.
Niyibizi Pascal; umukunzi w'imikino mu karere ka Ngoma, yagize ati: “ bibangamiye uburyohe bw’irushanwa kuko hari abakina aya marushanwa yitwa ay’imiyoborere. Iyo bavuze ngo umukinnyi ufite lisence ntiyemerewe gukina ni uko baba bashaka ko n’aba bantu bari mu kiruhuko [ retirement], aba bantu bakuru baze bishimire iyi miyoborere myiza koko. “
“ icyo twasaba cyane cyane abayobozi b’uturere ni uko bajya bashyiraho komite tekinike ariko ibizi kugira ngo ifashe komite nyobozi zacu kutagwa muri ayo makosa y’amanyanga akorwa muri iyo mikino.”
Guverineri Pudence Rubingisa avuga ko amakipe yahaniwe gukinisha abakinnyi batemerewe yari abikwiye. Asaba abayobozi ko mu marushanwa ataha bazajya bashishoza, bakagenzura abakinnyi bagiye kuyitabira, ndetse utazabyubahiriza akazajya abibazwa.
Ati: “ iyo urengereye ugakora ibitemewe urabihanirwa kuko0 niyo mpamvu amabwiriza aba ahari kandi yanasobanuwe. Ubundi imikino izakurikira mu mwaka utaha ndetse n’iyo duteganya kuzajya dukora hagati y’uturere n’imirenge, ibyo bintu ntibiomba kongera kugaruka.”
“Iyo tuvuze ngo imikino ishingiye ku miyoborere myiza haba harimo n’icyo kinyabupfura. Iyo rero hagaragaye uwabusanije nayo, arabihanirwa akabibazwa ariko amakipe yavuyemo kuko yagombaga kubihanirwa.”
Ikipe zatewe mpaga zikirukanwa mu irushanwa w’umupira w’amaguru byatewe no gukinisha abakinnyi batabyemerewe arimo ikipe y'umurenge wa Gishari yo mu karere ka Rwamagana yari yatsinze ikipe y'umurenge wa Jarama muri ¼, ariko iza guterwa mpaga hakomeza Jarama muri 1/2.
Hari kandi iy’Umurenge wa Karangazi yo mu karere ka Nyagatare, nayo yari yatsinze iy’Umurenge wa Kabarondo wo muri Kayonza ariko uterwa mpaga hakomeza Kabarondo.
Ni mu gihe muri Basketball ikipe y'akarere ka Rwamagana yatewe mpaga.
@ Djamali Habarurema/Isango Star-Iburasirazuba.
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


