Iburasirazuba: Abarangije ibihano ku byaha bya jenoside yakorewe Abatutsi ntibakunda kwitabira ibiganiro ku bumwe n’ubudaheranwa.

Hari abayobozi b’iyi ntara bagaragaza ko bamwe mu bahaniwe ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi bakarangiza ibihano bagataha,bakigenda biguruntege mu gutuma ubumwe n’ubudaheranwa bibasha kugerwaho uko bikwiye kuko batitabira neza ibiganiro kuri izo ngingo nk’abandi banyarwanda. Nimugihe Minisitiri w’ubumwe bw’abanyarwanda n’inshingano mboneragihugu abasaba gutinyuka bakagera aho abandi bari no kubwiza ukuri ababakomokaho ububi bwa Jenoside nk’ umusanzu wabo mu kubaka igihugu.

kwamamaza

Ibi ni bimwe mu byagarutsweho mu biganiro byahuje abayobozi batandukanye mu ntara y’Iburasirazuba, aho byibanze ku kwimakaza ubumwe n’ubudaheranwa by’abanyarwanda.

Bamwe mu bayobozi bavuga ko hari abahaniwe ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi bakarangiza ibihano,ariko bakaba batitabira ibiganiro by’umwe n’ubudaheranwa ndetse n’ibyateza imbere igihugu ndetse bishobora kubangamira ubumwe n’ubudaheranwa.

Aba bayobozi bavuga ko bagerageza kuganiriza abo bantu maze bamwe bagatinyuka kugera aho abandi bari.

Umwe ati: “ibyo ntibyabura muri societe kuko imiryango imwe n’imwe kiyo irahari. Ariko icyo dusabwa nk’ubuyobozi, icya mbere ni ukubanza kumenya abo babyeyi, tukabigisha, tukabaha ibiganiro bitandukanye byerekeye kuri politike y’igihugu cyacu, yo guteza imbere igihugu cyacu kandi no kubereka ko bose ari bamwe, twese turi abanyarwanda.”

“ ikindi, rwa rubyiruko rwabo, ababyeyi nibo bazafata iya mbere yo kwigisha rwa rubyiruko bigishije ingengabitekerezo ya jenoside no kubakuramo bya bindi babashizemo.”

Undi ati: “ mpereye kuri abo bakoze jenoside batitabira ibiganiro, natwe aho dutuye twagiye tubagira akenshi. Ariko muby’ukuri, n’ubu aho tugeze ubona ko bagenda bitabira, barabyumva cyane n’abana babo urareba ugasanga bari kubyumva, bakitabira. Kandi urareba ukabona bigenda neza kuko ubona ubumwe n’ubudaheranwa abaturage bari kubyumva cyane.”

Dr. Bizimana Jean Damascene; Minisitiri w’ubumwe bw’abanyarwanda n’inshingano mboneragihugu, avuga ko ubudaheranwa bw’abanyarwanda ari indangagaciro yahozeho cyera yatumaga basohoka mu bibazo bahuraga nabyo.

Ati: “ kubera ko ubudaheranwa ni indangagaciro iteka mu mateka maremare y’igihugu cyacu, usanga iyo ndangagaciro yarafashije abanyarwanda gusohoka mu bihe bibi babaga bahuye nabyo.”

Yasabye bamwe mu bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi barangije ibihano kwitinyuka bakabwiza ukuri abana babo kugira ngo bamenye ubukana bwa Jenoside, aho kubabibamo ingengabitekerezo yayo kuko isenya.

Ati: “abakoze jenoside barangije ibihano byabo bagomba kumva ko bakoze icyaha kandi cya ndengakamere, kibi, gikomeye. Hanyuma bagatera intambwe yo kwicuza icyo cyaha [ubwo bwicanyi] no kwiyemeza gutandukana n’ingengabitekerezo yatumye bagwa muri icyo cyaha.”

“ ikindi, bagatera intambwe yo gusobanurira imiryango yabo, bakabwiza ukuri abana babo kugira ngo bamenye amateka yaranze ababyeyi babo, bamenye ukuri kw’ibyabaye n’ubukana bwabyo.”

Ibiganiro byiga ku bumwe n’ubudaheranwa byahuje abayobozi mu ntara y’iburasirazuba muri uku kwezi kwahariwe ibikorwa by’ubumwe n’ubudaheranwa byitabiriwe n’abayobozi ku rwego rw’intara,abayobozi bungirije b’uturere bashinzwe imibereho myiza,Abanyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge,abahagarariye inama y’igihugu y’abagore n’iy’urubyiruko,abahagarariye urubyiruko rw’abakorerabushake, abahagarariye amadini n’amatorere ndetse n’abandi.

@ Djamali Habarurema/Isango Star-Intara y’Iburasirazuba.

 Oct 20, 2023 - 21:19