Iburasirazuba: Abafite ubumuga babangamiwe n’ingaruka baterwa no guhabwa ingengo y’imari nkeya.

Ubuyobozi b’abafite ubumuga mur’iyi ntara bugaragaza ko bafite imbogamizi y’ingengo y’imari nkeya bagenerwa, bigatuma ibikorwa byo guteza imbere abafite ubumuga nk’abana bidakorwa. Buvuga ko ibyo bigira n’ingaruka zirimo kuba abana bafite ubumuga batabasha kwiga, bityo bagahera iwabo. Depite Mussolini Eugene avuga ko ikibazo cy’ingengo y’imari nkeya y’ibikorwa by’abafite ubumuga cyagaragaye mu turere twinshi mu gihugu, abasezeranya ku kigeza mu nzego nkuru.

kwamamaza

Rugayampunzi Antoine uhagarariye abantu bafite ubumuga no mu karere ka Kirehe agaragaza ko ibikorwa by’abantu bafite ubumuga bitajya bikorwa nk’uko bikwiye bitewe n’uko uterere tugenera ibyo bikorwa ingengo y’imari nkeya.

We na mugenzi we Mutabazi Kennedy wo mu karere ka Ngoma, bavuga ko ibyo bituma mu kugena ingengo y’imari, hari ibyiciro by’abantu bafite ubumuga bititabwaho, bikadindiza imibereho myiza n’iterambere byabo.

Rugayampunzi, ati: “buriya umuntu ufite ubumuga aba akeneye ibintu bitandukanye byinshi kandi binahenze. Insimburangingo n’inyunganirangingo ubu bigeze ku mafaranga arenga ibihumbi 300. Ariko niba warateganyije kuvuza abana ugasanga barateganyije amafaranga makeya. “

Mutabazi yunze murye, ati: “Ingengo y’imari muri rusanze y’ibikorwa bya buri munsi bikorerwa abafite ubumuga ni nkeya cyane. Buriya iyo itabonetse, inama ntizikorwa, ntidushobora gukurikirana ibikorwa by’abantu bafite ubumuga tudafite ayo mafaranga.”

Aba  basaba ko ingengo y’imari yakongerwa, ndetse akarere kakareka kubiharira abafatanyabikorwa.

Rugayampunzi, ati:“Ingengo y’imari yakagombye kwiyongera, cyane cyane ku bijyanye no kuvuza abana, kuko dufite abana benshi bakeneye kuvuzwa kandi baba bakeneye no kujya kwiga. Mugihe rero umwana atavuwe, no kubya kwiga bizahagarara.”

“Twasabaga ko havaho izo mbogamizi n’inzitizi zitera kutabona ingengo y’imari ikwiriye mu karere.”

Mutabazi, ati: “Niyo mpamvu rero bakwiye kongera ingengo y’imari, cyane cyane mu bijyanye no kuvuza abana. Akarere ntikabiharire gusa abafatanyabikorwa, nako kagashyiramo amafaranga. Nk’ubu nkatwe ku bijyanye no kuvuza abana, nta ngengo y’imari dufite.”

Hon Depite Mussolini Eugene, avuga ko ikibazo cy’ingengo y’imari nkeya igenerwa ibikorwa by’abantu bafite ubumuga mu ntara y’Iburasirazuba gihangayikishije, cyanagaragaye mu turere dutandukanye tw’igihugu, aho usanga ibibazo by’abantu bafite ubumuga badahabwa agaciro.

 Hon Depite Mussolini yijeje ko agiye gukora ubuvugizi mu nzego nkuru z’igihugu, icyo kibazo kigahabwa umurongo.

Yagize ati: “ni ikibazo namenye ejo bundi kuko nagiye I Gicumbi barakimbwira, njya Gatsibo barakimbwira, njya Ngoma barakivuga…ni ikibazo twabonye tuzashyikiriza ubuyobozi bakagitangaho umurongo. Ariko ni ya myumvire yo kumva ko umuntu ufite ubumuga ibyo ateganyirizwa byazamutse bikaba byinshi, ntakabone ko nawe ari uguhindura ubuzima bwe, akavuga ati ‘ehhh! Aya mafaranga ni menshi, kuyaha umuntu …bikaba inzitizi.”

si ku rwego rw’uturere hagaragazwa ko ingengo y’imari y’ibikorwa bigenerwa abantu bafite ubumuga ari nkeya, kuko no ku rwego rw’intara nabo bataka ko nabo iyo bahabwa ingana na 2 750 000 y’amafaranga y’u Rwanda ku mwaka, idahagije.

Kugeza ubu, imibare igaragazwa n’iyi ntara yerekana ko hari abantu bafite ubumuga 60 004. Icyakora  Ubuyobozi bwabo buvuga ko iyi mibare itizewe bitewe n’ingengo y’imari nkeya ituma batabasha kugera ahantu hose kugira ngo bakore ibarura.

 @ Djamali Habarurema/Isango Star-Kirehe.

 Jun 16, 2023 - 06:19