Ibitegerezo by’abaturage mu itegurwa ry’ingengo y’imari, ishingiro ry’iterambere ry’igihugu.
Sep 15, 2023 - 20:10
Abaturage bamwe bemeza ko ibitekerezo baba batanga mu bibakorerwa aribyo biba byashingiweho mu kugena ingengo y’imari ya buri mwaka ku gihugu. Gusa bakanavuga ko byose bidakorerwa rimwe. Minisiteri y’imari n’igenamigambi ivuga ko guha umuturage ijambo mu itegurwa ry’igenamigambi ari kimwe mubyihutisha iterambere ry’igihugu.
kwamamaza
Ingengo y’ imari ya leta ni iy’abaturage kuko amafaranga leta yinjiza mu ngengo y’ imari atangwa n’abaturage avuye ku misoro n’amahoro bishyura. Amafaranga leta yinjiza ashobora no kuva mu gukoresha umutungo kamere w’igihugu, nanone abaturage bafiteho uruhare.
Mu rwego rwo kushaka kumenya uruhare rw’abaturage mu itegurwa ry’ingengo y’imari ndetse n’ibyo baba baratanze niba bikorwa, umwe yabwiye Isango Star, ati: “ turabitanga nuko ibitekerezo byacu leta nayo ikabikurikiza, ikabikora nkuko twabibasabye.”
Undi ati: “nko mu nteko, hari ibyo uvuga ukabona birakozwe, hari n’ibidakorwa. Nk’ubu urebye nka Ruhurura iri mu Rwampala, kubera ko aho ntuye ari hafi yahoo, kandi buri gihe tuyivugaho.”
“ ruguru mu Gitega cya Ruguru, imihanda irahari, barimo barayikora. Ruhurura nayo niyo itahiwe kuko bari kumanuka kugira ngo bayigereho ikorwe. Ibitekerezo byacu niryo terambere ry’igihugu.”
“ ariko icyo tubona twebwe dusanga ibyo leta ikora byose ari mu bitekerezo byacu kuko twagiye dutanga ibitekerezo tugatuma bakadutumikira. N’icyo cyerekana umuyobozi mwiza kuko iyo umutumye, ikimenyetso tubona ni uko tubona bya bikorwa bitugarukira tukabona birimo birakorwa.”
Murindahi Frorance; umunyamabanga nshingwabikorwa w’Akagali ka Munanira 1 yo mu murenge wa Nyakabanda, yemera ko abaturage bagira uruhare mu bibakorerwa kuko baba baratanze ibitekerezo.
Ati: “icyifuzo cya mbere abaturage bari bifuje ni ruhurura yatezaga ibibazo cyane mu gihe cy’imvura, ugasanga amazi asenyera abaturage. Hifujwe ko iyi ruhurura yakubakwa kugira ngo amazi aturuka iriya ruguru muri Mont Kigali adasenyera abaturage. Rero byarakozwe, ruhurura yarubatswe kuva kuri Mont Kigali kugera hano ku muhanda wa kaburimbo, ubu nta kibazo gihari.”
“ibitarakozwe ni nabyo turindiriye gukora kuko nabyo biri mu nzira. Hari hifujwe ko, urabona ko iyi karitsiye yacu yubatse mu buryo bw’akajagali, abaturage bari bifuje ko hashyirwamo imihanda nabo bagatura mu buryo bugezweho. Ariko nabyo biri mu nzira.”
Ingengo y’Imari ni igikoresho gifasha Leta gushyira mu bikorwa gahunda zayo, bigatuma ingengo y’imari itaba ubwiru, Ibi bikaba ari ingenzi ku gihugu nk’u Rwanda cyahisemo gushingira gahunda za leta zose ku baturage no guteza imbere uruhare rwabo mu bibakorerwa.
Rehema Namutebi; umuyobozi ushinzwe ingengo y’imali y’igihugu muri minisiteri y’imali n’igenamigambi, yagize ati:“mu gihugu cycu dukorana n’abaturage bose. Buri gihe iyo dutangiye plan kandi n’ikindi gihe cya badget cyose, iyo processus yose dukorana nabo kubera ko twakoranye nabo muri cya gihe cyo gutegura ingengo y’imari ni byiza ko dusubirayo tukabagaragariza ibyo twahisemo, byose tuba twabyitayeho ariko hari ibyo twahisemo.”
“umuturage, bitewe n’inama zitandukanye na systeme ziri mu gihugu, buri muntu wese abigiramo uruhare.”
Ingengo y’imari y’igihugu ni gahunda imara igihe cy’ amezi cumi n’abiri, kuva ku itariki ya mbere Nyakanga (07) kugera tariki ya 30 Kamena (06). Mu ngengo y’imari, Leta yerekana uko izinjiza amafaranga n’uburyo ayo mafaranga azasaranganywa muri gahunda no mu bigo bya Leta bitandukanye.
Ingengo y’imari kandi yerekana ukuntu Leta izakoresha amafaranga azava mu misoro y’abaturage, Ingengo y’imari itegurwa hashingiwe ku miterere y’ubukungu, uburyo itegurwa nabyo bikaba bigira ingaruka ku bukungu bw’igihugu.
ingengo y’Imari ni uburyo bukoreshwa mu kugena ibikenewe no kwemeza uko amikoro make, ahari asaranganywa hagendewe kubikorwa byihutirwa kurusha ibindi.
Iyo abaturage babigizemo uruhare ndetse no kuyishyira ahagaragara ni bumwe mu buryo yifashisha kugirango igaragaze uko icunga neza umutungo w’abaturage.
@ EMILIENNE KAYITESI /Isango Star-Kigali.
kwamamaza