Ibirwa 14 bituwemo n’abaturage ubwiganze bwabyo bushobora kugira ingaruka zikomeye

Inteko Rusange ya Sena iri gusuzuma raporo ya komisiyo y'imibereho y'abaturage n'uburenganzira bwa muntu ku gikorwa cyo kugenzura ibikorwa bya Guverinoma mu birebana no guteza imbere imibereho y'abaturage batuye mu birwa.

kwamamaza

Inteko yasabwe kuyifataho umwanzuro, cyane cyane ku byagaragajwe nk’ibikeneye gukosorwa no kunozwa, birimo kubura igenamigambi rirambye ku kwimura abatuye mu duce dukunze kwibasirwa n’ibiza.

Mu gihugu hose, hari Ibirwa 14 bituwemo n’abaturage, ariko ubushakashatsi bwakozwe bugaragaza ko ubwiganze bwabyo bushobora kugira ingaruka zikomeye ku buzima n’umutekano w’abahatuye, kubera ibiza.

Raporo yagaragaje ko Guverinoma ifite gahunda yo kwimura abaturage batuye kuri bimwe muri ibyo birwa, ku buryo hazasigara bitatu gusa byemewe guturwaho.

Harimo Nkombo, Bugarura na Birwa 1, ibi byiganjemo kubarinda ingaruka z’ibiza no kubafasha kubona serivisi z’ibanze zibegereye, ziganjemo uburezi, ubuvuzi, amazi meza n’itumanaho.

 Jul 24, 2025 - 11:15