
Ibiganiro byahuje Perezida w'u Rwanda n'uwa RDC biratanga icyizere
Mar 20, 2025 - 09:14
Nyuma y’igihe kinini bigora abahuza batandukanye, Qatar yongeye guhuriza mu cyumba cy’ibiganiro Perezida Paul Kagame w’u Rwanda na Perezida Felix Tshisekedi wa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo.
kwamamaza
Hari hashize igihe kitari gito guhuza abakuru b’ibihugu by’u Rwanda na Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo bigeragezwa n’abatari bacye ariko ntibabigereho, ndetse Perezida wa Congo Felix Tshisekedi Tshirombo yari yarahize ko atifuza guhura na mugenzi we w’u Rwanda, ko biramutse binabaye yaba atari kuri iyi si.
Nyamara kuri uyu wa Kabiri, bitunguranye hasohotse ifoto aba bombi bicaranye n’a Emir wa Qatar Tamim bin Hamad Al Thani wabahurije kumeza amwe baganira ku kuzahura umubano w’ibi bihugu umaze imyaka igera muri 3 warazambye.
Ni umuhuro abasesengura ibya politiki mpuzamahanga bavuga ko utanga icyizere ku kuzahura umubano no kugarura amahoro n’umutekano mu karere.
Ismael Buchanan inzobere muri politiki mpuzamahanga ati "umuhango wo guhura hagati ya Perezida w' Rwanda na Perezida wa Congo hamwe n'umwami wa Qatar, ibi biganiro byari byarifujwe na mbere, Qatar ntabwo aribwo bwa mbere yatumira u Rwanda na Congo, ni ikintu cyiza, ni ikintu buri wese yakwishimira mu gihe kigomba gutanga igikorwa cyuko imvururu ziri muri Congo zahagarara, iyo hari ibiganiro bigambiriye kugirango habeho kuba haboneka amahoro, nta kintu kitakorwa aho cyaturuka hose ariko kigambiriye kugirango bigere kugarura amahoro muri kiriya gihugu".
"Hari ushobora kuvuga ati ntabwo byashoboka akaba yacika intege, ibi biganiro twabonye Qatar nibihuzwa neza n'ibindi wirengagije abatashakaga guhura na bagenzi babo, wirengagije izi ntambara z'urudaca zikomeje hakaba habaye iriya nama birampa icyizere ko hashobora kuba hari indi miryango ishobora gufunguka y'amahoro".
Ashingiye kandi k'ubunararibonye bw’igihugu cya Qatar mu guhuza ibihugu bishyamiranye, Dr. Ismael Buchanan akomeza agaragaza ko iyi ari inzira ikwiye kugumaho.
Ati "ntacyabuza gushimira Umwami wa Qatar wemera gufata umwanya we akavuga ati reka nshake amahoro muri biriya bihugu, biranyereka uburyo Qatar ari igihugu kidahwema gushaka umutekano, kuri uru rwego rwo kugirango ruhuze u Rwanda na Congo nubwo buhanga bari bafite bwo gukora ibyo byose, twagasabye ahubwo bigakomeza ku buryo na Congo yagaruka tukagira ibyo biganiro hagati y'abanyarwanda n'Abanye-Congo tukongera tugasubirana, umuhate afite ni uko ashobora kugeza aho abahuza bakaganira kandi hakavamo umusaruro".
Muri iki kiganiro aba bakuru b’ihugu batatu bagiranye cy’iminota 45, mu byo bemeranyijwe harimo ko ibyavugiwe mu nama yahuje EAC na SADC bigomba kubahirizwa kandi bigashyirwa mu bikorwa nta yandi mananiza.
Qatar, ni igihugu gito ariko gifite ubukungu bukomeye, kimaze kubaka ijambo mu bijyanye no guhuza ibiganiro by’amahoro mu myaka 20 ishize. Abayobora iki gihugu bashyize imbaraga mu buhuza ku makimbirane atandukanye ku isi, ndetse bashyizeho Minisitiri wa Leta ushinzwe ibyo bikorwa.
Inkuru ya Emilienne Kayitesi / Isango Star
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


