Ibiciro bya Gaz biri hejuru , impamvu ingo nyinshi zigicanisha inkwi n'amakara

Mu gihe ubushakashatsi bwa 7 ku mibereho y’ingo, bugaragaza igipimo cy’ubukene n’ibindi bipimo by’imibereho myiza n’ubukungu ( EICV 7), bwagaraje ko mu Rwanda ingo zitekesha gaz cyangwa biogaz n’amashanyarazi ari ingo 5,4% gusa , Minisiteri y’imari n’igenamigambi ivuga ko uyu mubare w’abakoresha ingufu zitangiza ikirere ukiri hasi cyane, ariyompamvu hakenewe ishoramari rifatika ryatuma ibicanwa nka gaz bihenduka kurushaho.

kwamamaza

Mu gutangaza ubushakashatsi bwa 7 ku mibereho y’ingo, bugaragaza igipimo cy’ubukene n’ibindi bipimo by’imibereho myiza n’ubukungu ( EICV 7), Minisitiri w’imari n’igenamigambi, Bwana Yusuf Murangwa yagaragaje ko ingo zirenga 94% zo mu Rwanda zigitekesha amakara n’inkwi, mu gihe umubare w’abakoresha ingufu zitangiza ikirere ukiri hasi cyane, kuko ari 5.4% gusa, ari naho ahera avuga ko hakenewe ishoramari rifatika ryatuma ibicanwa nka gaz bihenduka kurushaho.

Ati "ku bijyanye na gaz, ntabwo ari gaz gusa n'uburyo bwo guteka dukoresha ingufu nziza cyane cyane amashanyarazi na gaz, twabonye ko bikiri hasi cyane kuri 5%, ni ukuvuga ko tugomba gukomeza gushora muri izi serivise kugirango gaz irusheho kubona".  

Bamwe mu batuye hirya no hino bagaragaza ko impamvu umubare munini utaritabira ikoreshwa rya gaz ari igiciro cyazo kitakigonderwa nuwo ari we wese hakiyongeraho ko ndetse kizamuka umunsi k’umunsi bigatuma bayoboka amakara n’inkwi, aho basaba ko Guverinoma y’u Rwanda yagira icyo ibikoraho.

Umwe ati "iyo umuntu aguze amakara ashobora kugenda akagura aya 500Frw bigakunda ariko gaz ntiwagenda ngo bagushyiriremo iya 500Frw, ibyo nibyo bituma abantu bitewe n'amikoro bakoresha amakara n'inkwi".    

Mu minsi ishize nibwo Bwana Minisitiri w'Ibikorwaremezo, Dr. Jimmy Gasore yatangaje ko nyuma y’imyaka myinshi gaz iri mu kiyaga cya kivu ikorerwa ubugenzuzi izatangira kucukurwa mu mwaka utaha ikaba yitezweho kuzagabanya ibibazo nk’ibyo by’ibura rya gaz.

Ati "undi mushinga munini uhari ni umushinga wo gucukura gaz mu kivu, ni umushinga tubona ko uteganyijwe muri 2026 ukaba wadufasha kunganira ibigo binini birimo amashuri, amavuriro n'amagereza bakagira gaz batekesha, uwo ni umushinga uzadufasha mu kugabanya cyane cyane ibicanwa". 

Ubushakashatsi bwakorewe ku ngo 15066, bugaragaza ko 75% by’ingo zo mu Rwanda zigitekesha inkwi mu gihe 18,8% zikoresha amakara. Ingo 0,6% zo zitekesha ibisigazwa by’imyaka bahinze, abatekesha gaz cyangwa biogaz n’amashanyarazi ni 5,4%.

Gahunda yo guteza imbere ubukungu butangiza ibidukikije binyujijwe mu ishoramari mu mishinga yo kubungabunga ibidukikije no guhangana n’imihindagurikire y’ibihe, ku bufatanye bw’inzego za Leta n’iz’abikorera. Ni imwe mu byemezo byagarutsweho n’inama y’Abaminisitiri yateranye kuri uyu wa 17 Mata 2025, iyobowe na Perezida Kagame.

Inkuru ya Berwa Gakuba Prudence / Isango Star Kigali

 May 8, 2025 - 08:15