
Abayobozi batandukanye bakomeje kugararagaza akababaro kabo nyuma y’urupfu rwa Papa Francis
Apr 21, 2025 - 14:26
Kuri uyu wambere taliki 21 Mata 2025, isi yose yatunguwe ndetse ibabazwa n’amakuru y’urupfu rwa Papa Francis , umushumba wa Kiliziya Gatolika, wapfuye afite imyaka 88. Yapfuye nyuma y’uburwayi bukomeye bw’ubuhumekero (double pneumonia), yari amaranye igihe.
kwamamaza
Abayobozi batandukanye babinyujije kumbuga nkoranyambaga zabo zirimo X yahoze ari twitter bagaragaje akababaro kabo ku rupfu rwa Papa Francis .Bamwe mu bamaze kugaragaza ubutumwa bw’akababaro harimo Umwami w’u Bwongereza, Charles III, Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron, Visi Perezida wa Leta zunze Ubumwe za Amerika, JD Vance wari uherutse kwakirwa na Papa Fransisiko, Minisitiri w’Intebe w’u Butaliyani Giorgia Meloni n’abandi.
Umwami w’u Bwongereza Charles III yatangaje ko Umuryango w’Ubwami "wababajwe cyane" n’amakuru y’urupfu rwa Papa Fransisiko, wapfuye kare mu gitondo cyo kuri uwo munsi.

Yagize ati: "Nyirubutungane azahora yibukwa kubera umutima w’impuhwe, urukundo yagaragazaga mu gushimangira ubumwe bwa Kiliziya, ndetse n’umurava yagize mu guharanira inyungu z’abantu bose bafite ukwemera, kimwe n’abandi bose b’intwari n’abanyampuhwe baharanira imibereho myiza y’abandi."
Umwami Charles yongeyeho ko ukwemera kwa Papa Fransisiko mu kwita ku bidukikije nk’ikimenyetso cy’umurage w’Imana kwumvikanye cyane mu mitima y’abantu ku isi hose.
Yavuze ko we n’Umwamikazi Camilla baheruka guhura na Papa Fransisiko muri uku kwezi kwa Mata. Yasoje agira ati: "Turatanga ubutumwa bwacu bw’akababaro kenshi, n’amarangamutima y’ihumure kuri Kiliziya yakoreye abigirira umuhate n’ineza.”
Minisitiri w'Intebe w'u Butaliyani nawe yagize ati: "Papa Fransisiko yasubiye mu rugo kwa Data. Ni Inkuru idushegeshe umutima, kuko dutakaje umuntu ukomeye kandi umushumba udasanzwe."
"Nagiranye nawe ubucuti bwihariye, ngira umugisha wo kwakira inama ze, inyigisho ze n’inkunga ye itajegajega, ndetse no mu bihe by’igeragezwa n’ububabare."

"Yasabye isi, incuro nyinshi, kugira ubutwari bwo guhindura icyerekezo – inzira itarimbura ahubwo irera, ikarengera, ikanabungabunga.
Tuzakomeza iyo nzira, dushakashaka amahoro, dushakira bose icyiza rusange, twubaka sosiyete irangwa n’ubutabera no kunganya amahirwe."
"Ubutumwa bwe n’umurage we ntibizazima. Dusezeye kuri Papa wacu wera dufite agahinda kenshi, ariko twizeye ko ubu ari mu mahoro ya Nyagasani."
Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron we yagize ati: "Kuva i Buenos Aires kugera i Roma, Papa Fransisiko yaharaniraga ko Kiliziya yinjiza ibyishimo n’icyizere mu buzima bw’abakene. Kunga abantu hamwe abantu n’ibiremwa byose. Icyizere asize ntikikazime, ahubwo kibe urumuri ruhoraho."

"Ku Bakirisitu bose, no ku Isi iri mu kababaro, jye n’umugore wanjye tubagejejeho amagambo y’ihumure kandi twifatanyijwe namwe."
Visi Perezida wa Leta zunze Ubumwe za Amerika, JD Vance nawe yatanze ubutumwa bwo kwihanganisha Abakristu Gatolika hirya no hino ku Isi.

Abinyujije Kuri X yagize ati "Maze kumva inkuru y’akababaro ko Papa Fransisiko yitabye Imana. Umutima wanjye wifatanyije na miliyoni z’Abakristu hirya no hino ku isi bamukundaga. Nishimiye kumubona ejo hashize, nubwo yagaragazaga intege nke z’uburwayi. Nzahora mwibukira ku nyigisho (homily) nziza cyane yatangaje mu minsi ya mbere y’icyorezo cya COVID-19. Yari yuzuyemo ubwitonzi n’icyizere. Imana imuhe iruhuko ridashira."
Minisitiri w'Intebe, Narendra Modi yagize ati: "Mbabajwe bikomeye n’urupfu rwa Nyirubutungane Papa Fransisko. Muri ibi bihe by’akababaro no kwibuka, ndihanganisha byimazeyo abakirisitu gatolika bo ku isi hose."

"Papa Fransisko azahora yibukwa nk’urumuri rw’urukundo, ukwicisha bugufi n’ubutwari bwo mu mwuka n’abatuye isi babarirwa muri za miliyoni. Kuva akiri muto, yiyemeje gukurikira no kubaho mu ndangagaciro za Nyagasani Yezu Kirisitu, yitangira abakene n’abarengana, kandi agatanga icyizere ku bababaye."
"Nzirikana n’ibihe byiza twagiranye, bikansigira isomo rikomeye ku kwiyemeza kwe guteza imbere buri wese, ntawe uhejwe. Urukundo rwe ku baturage b’u Buhinde ruzahora ruvugwa iteka." "Imana imwakire mu munezero udashira, imuhe iruhuko ridashira mu maboko yayo y’urukundo."
Vance yari yakiriwe na Papa Fransisiko mu gitondo cy'ejo kuri Pasika, bamarana igihe gito.
Uretse abayobozi kandi, Inama z’Abepiskopi mu bihugu bitandukanye byamaze gusohora inyandiko z’akababaro n’icyo Papa Fransisiko azibukirwaho. Hamwe na hamwe izo nyandiko ziragaragaza uko Kiliziya mu bihugu byabo igihe kwitwara muri iki gihe cy’icyunamo mu Bakristu Gatolika.
Ku itariki ya 13 Werurwe 2013, Jorge Mario Bergoglio yatorewe kuba Papa wa 266 wa Kiliziya Gatolika, asimbura Papa Benedigito wa XVI weweguriye uwo mwanya. Yahise aba Papa wa mbere ukomoka muri Amerika y’Epfo, n’umuyesuwite wa mbere wagizwe Papa, bituma aba icyitegererezo cy’impinduka n’ihinduka mu mikorere y’ubuyobozi bwa Kiliziya.

Mu myaka 12 yamaze ku buyobozi bwa Kiliziya, Papa Francis yagaragaje ishusho nshya y’ubuyobozi bushingiye ku urukundo, ubutabera n’impuhwe. Yashyize imbere gushyigikira abakene n’abatagira kivurira. kwamagana akarengane, ruswa, n’ivangura mu nzego zose, Kureba ku ruhande rw’abantu b’ingeri zitandukanye, harimo n’abaryamana bahuje igitsina, aho yahamagariye ko bakirwa n’urukundo aho guterwa utwatsi.
Gutanga urugero rw’ubuzima bworoheje, aho yahisemo kudatura muri “Palace” ya Papa, ahubwo agatura mu icumbi risanzwe rya Vatikani.
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


