Mali yahinduye ubuyobozi bw'igisirikari mu gihe yigarijwe n'ibibazo by'intambara

Umuyobozi wa junta muri Mali, General Assimi Goïta, yahinduye abayobozi bakuru batatu b’igisirikare mu gihe ingabo zirimo guhura n’imbogamizi zikomeye ku rugamba zihanganyemo n’abarwanyi b’intagondwa JNIM bagendera ku mahame y'idini ya Islam. General Toumani Koné yabaye umuyobozi mushya w’ingabo zirwanira ku butaka akaba yari asanzwe ayobora ibikorwa bya gisirikare i Sévaré, agaragazwa nk'uzi neza abayobozi b'uyu mutwe.

kwamamaza

Undi muyobozi mushya ni General Élisée Jean Dao, wari umaze igihe gito mu butumwa bw’ububanyi n’amahanga, akaba yarashyizwe ku buyobozi bukuru bw’ingabo. General Sambou Minkoro Diakité nawe yahawe inshingano zo kuyobora umutekano w’ingabo, yitezweho gutanga umusaruro ku rugamba.

Nimugihe abayobozi b’igisirikare birukanwe bazize kudatanga umusaruro ku rugamba, aho abarwanyi b'umutwe wa JNIM bakomeje kuyobora urugamba.

Ingabo za Mali ziracyahanganye ndetse ntizorohewe n'urugamba, cyane ko mu kwezi gushize abarwanyi b’intagondwa bangije ibikomoka kuri peteroli bigira ingaruka ku baturage.

Uretse kuba aba basirikari bakuru bafite ubunararibonyr mu bya gisirikare, barimo n' abafite ubunararibonye mu bijyanye na dipolomasi nka Gen Élisée Jean Dao wabaye Ambasaderiwa Mali muri China n'ahandi. Byose byatumye hari abibaza niba bashobora guhindura ibintu ku rugamba binyuze no mu gushaka ibisubizo by'ikibazo hatifashashajwe izindi nzira.

 Oct 23, 2025 - 08:33