
I Kigali hateraniye inama yiga ku burezi bw'ibanze ihuje abakora mu burezi
Mar 26, 2024 - 09:13
Minisiteri y’uburezi ku bufatanye na Banki y’isi bari mu nama y’iminsi ibiri bise National Foundational Learning Symposium ihuza abafatanyabikorwa mu burezi yaba Minisiteri y’uburezi ibigo biyishamikiyeho, abafatanyabikorwa mu burezi, abarimu n’ababyeyi kugirango barebere hamwe aho imyigire n’imyigishirize igeze mu burezi bw’ibanze.
kwamamaza
Iyi nama ibaye ku nshuro ya gatanu igamije kurebera hamwe icyatuma uburezi bw’ibanze butera imbere cyane cyane mu myaka itatu yambere ibanza mu gusoma, kwandika no kubara.

Bamwe mu barimu bavuga ko hari imbogamizi bagihura nazo zituma uburezi bw’ibanze butagenda neza.
Umwe ati "hari abarimu bamwe na bamwe usanga baba kure y'aho akazi kaba gaherereye ugasanga bimufata nk'ibirometero 3 cyangwa 4 kugirango agere kukigo, iyo ni imbogamizi kuri we, nta mwanya abona uhagije wo kwitegura kugirango amasomo ayatange neza".
Undi ati "hari abarimu bafite imbogamizi y'ururimi icyongereza cyangwa ikinyarwanda, imbogamizi yo kuba badafite inyunguramagambo zihagije zabafasha kwiga gusoma cyangwa kumenya kuvuga uririmi neza no kuba bagira imyitozo mike cyane".
Minisiteri y’uburezi igaragaza ko umusaruro iyi gahunda itanga wiyongereye n’ubwo hari ibyuho bikigaragara mubyo bigishwa ndetse n’ibikoresho bakoresha.

Gaspard Twagirayezu Minisitiri w'uburezi ati "icyo tumaze iminsi tubona nuko hari impinduka mu kinyarwanda no mu cyongereza, aho bageze haragenda hiyongera ariko nanone haracyari ibyuho bitandukanye, hari uko ibyo bigishwa tugerageza kugenda tubinoza umunsi ku munsi ikindi ni uburyo dufasha abarimu ndetse n'abarezi kugera ku ntego zabo, ikindi ni ibikoresho bakoresha mu ishuri, icyiza nuko iyo duhuye gutya ibyo byose tubirebera hamwe, tureba aho tugeze naho tugifite imbaraga nke".
Minisiteri y’uburezi ku bufatanye na Banki y’isi ikora ibikorwa byinshi mu kazamura ireme ry’uburezi harimo kubaka ibyumba by’amashuri guhugura abarimu, gutanga ibikoresho byifashishwa mu burezi n’ibindi.
Inkuru ya Vestine Umurerwa / Isango Star Kigali
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


