
I Kigali hateraniye inama mpuzamahanga yiga ibirimo ibiteza umutekano muke
Jan 30, 2025 - 10:56
Ku wa gatatu, i kigali hateraniye inama ya 26 y’abayobozi bakuru ba Polisi zo mu muryango wa EAPCCO, aho bari kuganira ku bijyanye no gushimangira ubufatanye mu guhangana n’impinduka mu biteza umutekano mucye, gukumira no kurwanya iterabwoba, ibyaha byambukiranya imipaka, n’ibindi byaha by’inzaduka.
kwamamaza
Iyi nama ngarukamwaka ibaye ku nshuro ya 26 yahurije hamwe abayobozi bakuru ba Polisi zo mu bihugu 14 bigize uyu muryango.
Atangiza iyi nama ku mugaragaro, Dr Vincent Biruta; Minisitiri w’umutekano mu gihugu, yavuze ko ibiri kuganirwaho bitanga ubutumwa bukomeye ku dutsiko tw’abanyabyaha.
Ati: “Iri ni isezerano rihamya ubushake n’ubufatanye bwo kubungabunga umutekano mu karere kacu kubw’abaturage bacu. Insanganyamatsiko y’uyu mwaka ariyo ‘Gushimangira ubufatanye mu gukumira no kurwanya iterabwoba, ibyaha byambukiranya imipaka n’ibindi byaha by’inzaduka’: isobanura neza impamvu duteraniye hano uyu munsi, ndetse inatanga ubutumwa bukomeye ku dutsiko tw’abanyabyaha kandi natwe nibo dushaka guhagarika ku gukora ibyaha byibasira aka karere ndetse no hanze yako. Niyo mpamvu dukwiye gukomeza ubufatanye no kongera imbaraga mu by’umutekano n’amategeko, byose kubw’ineza y’abaturage bacu.”
Umuyobozi mukuru wa Polisi w’u Rwanda, CG Felix Namuhoranye, wanahawe inshingano zo kuyobora uyu muryango wa EAPCCO, aho yasimbuye Joseph Ninteretse uyobora Polisi y’Uburundi, yavuze ko nta kundi ibibazo byugarije aka karetse byabonerwa umuti hatabayeho gukorera hamwe.
Ati: “Nkuko mubizi mwese, akarere kacu gahura n’ibibazo by’umutekano muke kandi si uko ibibazo bitakemuka. Ahubwo icy’ingenzi ni uko twakomeza ubumwe n’indangagaciro zo gukorera hamwe, dushyira mu bikorwa inshingano z’uyu muryango wacu.”
“muri make dukeneye gushaka ibisubizo kandi birambye byo guhangana n’ibihungabanya umutekano wacu.”

Iyi nama kandi yatumiwemo imiryangi yo mu tundi turere twa Africa mu rwego rwo gukumira ibyaka byambukiranya imipaka.
Africa Apollo Sendahangarwa; umunyamabanga mukuru wa EAPCCO, yagize ati: “ kubera ko abantu bashobora gukora ibyaha ariko bari mu bihugu bya kure cyane, niyo mpamvu turi kureba uburyo ubwo bufatanye twabikomeza ndetse tukanabwagura. Twatumiye abayobozi ba za Polisi bo mu bindi bice by’Africa. “
“Twatumiye abo muri Africa yo hagati, iy’uburengerazuba na Africa y’amajyepfo kuko bose baje hano kugira ngo turebe uburyo tuzakomeza gufatanya mu kurwanya ibi byaha n’utwo dutsiko, cyane cyane dukora ibyo byaha.”
Biteganyijwe ko iyi nama izasozwa ku ya 31 Mutarama (01), 2025.
@ Yassini TUYISHIMIRE/Isango Star-Kigali.
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


