Huye:Barashima ko bubakiwe iteme ku mugezi watwaraga abantu.

Abatuye mu Mirenge ya Mukura na Tumba baravuga ko imigenderanire isigaye imeze neza nyuma y’aho bubakiwe iteme ryo mu kirere ku mugezi wakundaga gutwara ubuzima bw’abaturage, iyo wabaga wuzuye. Ubuyobozi bw’Akarere buvuga ko abaturage bakwiye kubyaza umusaruro iri teme, bakiteza imbere kuko baryubakiwe bivuye mu bitekerezo byabo mu igenamigambi.

kwamamaza

Mu bihe bitandukanye, abatuye imirenge ya Tumba na Mukura bakoreshaga inzira iva ku Kanyamanza berekeza i Mubumbano, bakagaragaza ko mu gihe cy’imvura iteme rihari ryarengerwaga n’amazi, hakaba n’ubwo ubuzima bwa bamwe buhagendera.

Aba baturage bavuga ko ubu barishimiye ko bubakiwe ikiraro cyo mu kirere, kikoroshya imigenderanire hagati yabo.

Umwe yagize ati: « twabaga tugiye kwambuka tukanyura mu mazi cyangwa ugasanga amazi yuzuye tugiye hariya hakurya mu i Rango tubuye i Mubumbano  nuko tugasanga umugezi wuzuye. None ubu abana bajya no kwiga nta kibazo gihari, bakambuka neza. »

Undi ati : « iyo uruzi rwuzuraga wasangaga bibangamye kubera ko ariho banyuraga bajya kwiga bagasanga uruzi rwuzuye ariko ubu nta kibazo dufite. »

«  ubundi iyo twebwe twajyaga mu isoko dushoye, twarindaga tujya kuzenguruka tugaca kaburimbo, ariko ubu buri wese asigaye aca hano. »

Ange SEBUTEGE; Umuyobozi w’Akarere ka Huye, ashima cyane uruhare abaturage bagira mu igenamigambi nyuma yo gusaba ko iki kiraro cyakubakwa, akabasaba kukibyaza umusaruro.

Yagize ati: « Icyambere dushimira ni uruhare abaturage bagira mu igenamigambi kuko kiriya kiraro kiri mu bitekerezo bagiye batanga mu igenamigambi, by’umwihariko ubwo twakiraga ibitekerezo by’ingengo y’imari ya 2021/2022, dushaka ibizakorwa muri uyu mwaka w’2022/2023. Ni abaturage batanze ibitekerezo, natwe tubona biri ngombwa bijya mu igenamigambi. Kuba rero cyarakozwe turabibashimira kuko byanatanze amahirwe ku baturage. Ni ikiraro kibahuza na sentere y’ubucuruzi ya Rango cyangwa se kiriya gice cyose cy’ubucuruzi kugira ngo bakibyazemo umusaruro maze nabo barusheho gukora biteza imbere ariko igikomeye muri byo. »

« ariko igikomeye muri byo ni uko gitwara ingengo y’imari, rero turasaba abaturage ko bakibungabunga nk’uko cyari mu byifuzo bari bifuje bakakibungabunga kikazaramba tukazacyubakiraho ibindi bikorwa by’iterambere bidufasha mu buzima bwa buri munsi. »

Abatuye mu bice by’umurenge wa Tumba na Mukura, ubu batangiye kubyaza umusaruro iki kiraro, cyane cyane ushingiye ku kugeza ibicuruzwa ku isoko nk’iryo mu i Rango bivuye i Mubumbano, Sahera n’ahandi.

@ RUKUNDO Emmanuel/Isango Star-Huye.

 May 5, 2023 - 11:22