Huye:Abaturage babangamiwe n’inzoga zitujuje ubuziranenge zihishirwa n’ubuyobozi.

Bamwe mu batuye i Rukira mu Murenge wa Huye baravuga ko babangamiwe n’inzoga zitujuje ubuziranenge zihagaragara. Bavuga ko biterwa nuko abazenga bahishirwa n’abayobozi, bigateza urugomo rwa hato na hato. Ubuyobozi bw’akarere ka Huye buvuga ko ababikora ari abaca mu rihumye ubuyobozi ariko ingamba zo kurwanya izi nzoga zikomeje gushyirwamo imbaraga.

kwamamaza

Inzoga z’inkorano zitujuje ubuziranenge zivugwa muri aka gace zengwa ku manywa y’ihangu, abaturage bemeza ko abayobozi bo mu nzego z’ibanze baba babireba.

Bavuga ko iyo bagize icyo bazikoraho, bafungira bamwe mu bazicuruza, abandi bagasigara bidegembya, bakazenga  ntacyo bikanga ari nabyo bitera abaturage kubyibazaho.

 Mu kiganiro bagiranye n’umunyamakuru w’Isango Star, wari wasuye aka gace, umuturage witwa Nyiransaba Claudine, yagize ati: “ Hari Nyirantare n’udupfundikiye tugura 250Frw. Urabona ko nturiye hano ku muhanda, narapimaga nuko ndakireka ariko hari bamwe bakigipima! Kuki ingo zimwe zikigipima ariko izindi ntizipime? Njyewe ngipimye aka kanya najya I Huye ariko hari bamwe babigize umwuga bahora bapima kuko baba bahagarikiwe n’ab’Isibo, mbese abayobozi bo hasi. Babaha amafaranga.”

Yongeraho ko “ ndabivuga uyu munsi ariko ndabizira! Uyu munsi napimye,njyewe Claudine bakimena, Ariko hari ababa bapimye ntibabimene, ndetse ntibabajyane! Njyewe bahora bankubita nzira ngo nirirwa mvuga ngo bacuruza igikwangari, nanjye nakinywa!”

Undi ati: “Inzoga z’inkorano barazinywa bagasinda, noneho iyo basinze ntibagira kwitangira kuko mu mutwe biba byahindutse! Nuko bagatangira bakarwana noneho ugasanga baremanye inguma, bakubatanye amacupa..mbese ugasanga nta mutekano uhari.”

Aba baturage baravuga ibi mugihe mu mezi atandatu ashize, Kankesha Annonciata; Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, yari yabwiye Isango Star ko bene aba bayobozi bahishira abenga inzoga z’inkorano zitujuje ubuziranenge, bahisemo kujya babeguza.

Ariko kugeza ubu, abaturage baracyagaragaza ko hakigaragara bene abo bayobozi bahishira abenga inzoga z’inkorano. Ibi byerekana muri aka gace hakiri umukoro ku bayobozi.

 Kamana André; Umuyobozi wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, yabwiye Isango Star ko abacyenga izo nzoga ari ababaca mu rihumye.

Yagize ati: “hari ingamba z’uko dufatanyije n’inzego zose, dukora ibishoboka kugira ngo tubirwanye. Abo bikinga mu kibaba bakaba batamenyekana, niyo mpamvu habaho gutungura noneho ugasanga umuntu mumuguye gutumo muramufashe. Ariko sinavuga ko inzego bwite za leta zishigikiye izo nzoga z’inkorano, ahubwo icyo tugamije ni ugufatanya n’inzego zose kugira ngo dushobore kuzirwanya kuko zangiza abaturage.”

“ N’umuyobozi uwo ari we wese wamenya ayo makuru ntayakurikirane, nawe ntabwo twamutandukanya na wawundi uzengo kuko aba ashyigikiye.uwo ari we wese turamushishikariza ko izo nzoga yagira uruhare mu kuzirwanya. Ariko nabo baturage bazajya batangira amakuru ku gihe noneho babona umuyobozi wo mu rwego rubegereye nk’umudugudu, Akagari batagize icyo bakora, Umurenge n’Akarere turahari kugira ngo dushobora kubikurikira.”

Anavuga ko hari n’zindi nzego zitandukanye z’umutekano, ati: “ Ariko hari n’izindi nzego nk’iz’umutekano, izo nazo bashobora kuzimenyesha kugira ngo nazo dufatanye kuba twarandura izi nzoga zangiza ubuzima bw’abaturage.”

Ubuyobozi bw’Akarere ka Huye  buherutse kugaragaza ko hari abantu bagera kuri 250 bengaga izi nzoga z’inkorano baciwe amande, abandi bafungirwa mu mu bigo bifungirwamo by’igihe gito.

 Dec 7, 2022 - 11:10