
Huye: Abahinzi barishimira umusaruro w'ubuhinzi butabasaba guhinga intabire
Nov 15, 2024 - 14:46
Mu karere ka Huye, abahinzi bo mu mirenge iri gukorerwamo ubuhinzi bugezweho bukorwa bidasabye guhingisha amasuka, bavuga ko buri kubaha umusaruro bagereranyije n'ubusanzwe kuko bwabagabanyirije n'ikiguzi bakoreshaga bahemba ababahingiye intabire.
kwamamaza
Umurenge wa Karama ni umwe muri 14 igize akarere ka Huye uri gukorerwamo ubu buhinzi, aho umuhinzi afata isuka ye akajya mu murima agaharura ibyatsi gusa, hanyuma agacukura imyobo, agashyiramo ifumbire n'imbuto agategereza umusaruro.
Abahinzi babutangiye, bavuga ko ngo byabagabanyirije igishoro bakoreshaga mu buhinzi bwabo bwa mbere ariko bunabaha umusaruro bagereranyije n'ubuhinzi bwa bundi busaba gutabira intabire.
Umwe ati "ubu buhinzi ni bwiza washoboraga kuba washyiramo n'abahinzi nka 5 ntushire ariko mu minsi 2 ushyiramo abahinzi abenshi ni 2, iyo imvura yazaga yarabukukumuraga ariko kubera ko dusasa ya saso irabufata".
Sindiheba Jean Marie, umwe mu bagoronome b'imirenge ikorerwamo ubu buhinzi bugezweho mu karere ka Huye, avuga ko bwitezweho no kurengera ibidukikije bityo abaturage bakwiye kubwitabira.
Ati "hari imihindagurikire y'ikirere ikomeye aho imvura igenda iba ibibazo iyo wasasiye hakagwamo n'akavura gake amazi agumamo, uko ubutaka tugenda tubuhinga byagaragaye ko ariko dukomeza tubwangiza bugenda buta umwimerere wabwo, ubushakashatsi bwagaragaje ko iyo imvura iguye ikagera ku butaka budatwikiriye ubutaka bugenda bukajya mu gishanga, uko bugenda bwangirika niko ubutaka buhingwa bugenda buba bibi bikazadusaba gushyiramo ifumbire y'imborera nyinshi".
Kugeza ubu, ubu buhunzi bwatangirijwe ku bishyimbo, ibigori, ibirayi, ibijumba n'imboga, n'ubwo abaturage batarabwitabira ku bw'amakuru make babufiteho bagasaba inzego zibishinzwe kurushaho kububasobanurira kugirango babwitabire.
Inkuru ya Rukundo Emmanuel / Isango Star Huye
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


