
Huye - Rusatira: Hari igihirahiro ku bahawe imirasire y'izuba bakaza kuyamburwa
Jul 29, 2024 - 14:26
Mu karere ka Huye, abatuye mu murenge wa Rusatira baravuga ko bari mu gihirahiro nyuma y’aho ubuyobozi bubahereye imirasire y’izuba, nyuma bakaza kuyamburwa babwirwa ko bibeshyweho. Ubuyobozi bwo buvuga ko nta mpungenge bakwiye kugira kuko abayambuwe ari abo byagaragaye ko bayihawe basanganywe umuriro w’amashanyarazi.
kwamamaza
Muri uyu murenge wa Rusatira, ngo icyateye urujijo abaturage bari bahawe imirasire y’izuba n’ubuyobozi bwo munzego z'ibanze, ni uburyo bayihawe babasoma kuri lisiti yabagombaga kuyifata, bo bumva ko ayo malisiti yari yakorwanye ubushishozi hifashishijwe sisiteme y’’imibereho myiza y’abanyarwanda, ariko nyuma batungurwa no kubona ubuyobozi bw’inzego z’ibanze bwayibahaye bwongeye kuyibaka.
Umwe ati "baduhamagaye turi kuri lisiti turagenda tugiye gufata imirasire bamaze kuyiduha bakaduhamagara umuntu akagenda bakamuha umurasire, bakamuha radio, bakamuha n'itoroshi turabizana tumaze kubizana tubigeza hano bigeze hano umukuru w'umudugudu yahise avuga ngo tugarure iyo mirasire".
Bavuga ko batewe impunge cyane n’uburyo bari barayisinyiye, ariko bajya kuyakwa ntihagarurwe aho basinye ngo bacishwemo umurongo nko kugaragaza ko nta mirasire bigeze bafata, ibyo bakeka ko byaba ari amanyanga abayobozi bo munzego z'ibanze bakoze.
Kuri izi mpungenge z’abaturage, umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Rusatira Nshimyumuremyi Laurent, avuga ko nta mpungenge bakwiye kugira kuko abayambuwe ari abo byagaragaye ko bayihawe basanganywe umuriro w’amashanyarazi.
Ati "nitwe dushinzwe kureberera abaturage ariko ntabwo twabareberera tubashyira no mu kibazo kuko uba yabizanye nitwe aba yanyuzeho no kubibaha nitwe yanyuraho, biramutse bibaye ngombwa ko tubisubirana nabwo nitwe yanyuraho, nta muturage wagira impungenge kucyo yaba yasubije kuko ntawamubaza icyo yasubije kandi yagisubije ubuyobozi izo mpungenge akwiye kuzishira".
Abaturage barasaba inzego bireba, kugenzura iby’imitangire y’imirasire y’izuba muri Rusatira kuko hari ubwo amaraporo yagaragazaga ko abaturage bakuwe mu bwigunge ku ijanisha riruta ukuri kuri aho ibikorwa byakorewe, bikadindiza igenamigambi ry’igihugu.
Inkuru ya Rukundo Emmanuel / Isango Star
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


