Huye - Rango: Abacuruzi babangamiwe n'ikiguzi cyo kujya mu bwiherero bw'isoko

Mu karere ka Huye, abacururiza mu isoko rya kijyambere rya Rango, barasaba ko bashyirirwaho ikiguzi cyo kujya mu bwiherero bazajya bishyurira rimwe mu kwezi kuko kwishyura 100Frw buri uko bagiyemo bibahendesha.

kwamamaza

Ababangamiwe n’ikiguzi cyo kujya muri ubu bwiherero bwo mu isoko rya kijyambere rya Rango, ni abarikoreramo umunsi ku wundi. Abagowe cyane ariko ni abafite abana bato, aho buri uko umwana ashatse kubujyamo yishyuzwa ijana, ku mugoroba umubyeyi akaza gusanga inyungu yose ariho yashiriye bagasaba ko bajya bishyuzwa ku kwezi nk’abantu barikoreramo.

Umwe ati "mbere iri soko ritarubakwa ubwiherero twishyuraga kukwezi ariko uko umuntu agiye mu bwiherero arishyura, uko winjiyemo urishyura kandi ukorera muri rya soko".   

Ibi ariko ngo babimenyesheje ubuyobozi bw’umurenge n’ubw’akarere, ariko nta gisubizo bahawe ariho bahera basaba ko dosiye yabo yakuburwa.

Umwe ati "twagerageje kubandikira, tugerageza kwandikira umurenge yewe tubigeza no kukarere ariko uyu munsi wa none ntabwo baradusubiza, iri soko rya Rango uretse nk'umunsi w'isoko ku cyumweru no kuwa 4 indi minsi ushobora no kutabona n'igihumbi".   

Undi ati "bakwiye kutugabanyiriza bakadukaturira kugirango tubone ko natwe twajya tubona umugati w'abana, bidutwara amafaranga kuko kumunsi niba nsohoye igihumbi cy'ubwiherero, batugabanyiriza".  

Umuyobozi w’Akarere ka Huye Ange Sebutege, avuga ko ari ikibazo bagiye gusuzuma gihabwe umurongo mu mujyo wo kugira umuco w’isuku kuri buri wese.

Ati "icyo dushaka ni igituma isuku twifuza muri bwa bwiherero n'ibikoresho biboneka, amazi, ibikoresho by'isuku byose, ni uruhare umuntu atanga kugirango iyo suku iboneke ubwiherero bubashe gukora neza, icyo twakomeza gukurikirana ni usuku ariko n'ugiye kubukoresha akumva ko hari uruhare kugirango ya suku ibashe kuboneka".    

Isoko rya kijyambere rya Rango ryatangiye kubakwa mu 2022, ryuzura ritwaye amafaranga y'u Rwanda asaga miliyari imwe na miliyoni 300Frw.

Iri soko ryubatswe n'abashoramari 9, mu buryo bw'igorofa rigeretse gatatu, aho rifite ubushobozi bwo gucururizwamo n'abantu bari hagati ya 450-500. 

Inkuru ya Rukundo Emmanuel / Isango Star Huye

 Sep 23, 2024 - 07:28