
Huye: Hari gushyirwa mu bikorwa gahunda y'icyanya cy'ubuzima
Nov 4, 2024 - 11:22
Mu karere ka Huye ubuyobozi buravuga ko hakenewe uruhare rwa buri wese mu ishyirwa mu bikorwa rya gahunda yiswe " icyanya cy'ubuzima" aho mu ngo z'abaturage na buri gace gahuriramo abantu benshi hagomba guterwa ibiti by'imbuto ziribwa, zishobora no kuribwa mu gihe abantu bari gukorera inama muri iki cyanya.
kwamamaza
Gahunda y'icyanya cy'ubuzima, ni ubusitani buri ahahurira abantu benshi nko ku nsengero, ku bigo by'amashuri, ku biro by'inzego z'ubuyobozi nk'imirenge n'utugari aho ngo haterwamo ibiti bitandukanye by'imbuto ziribwa. Ibi ngo ni mu rwego rwo kuzamura imirire myiza, kubungabunga ibidukikije cyane ko igiti ari n'ubuzima.
Abatuye mu mirenge ya Mbazi, Huye na Mukura, bahereweho bahabwa ibi biti bya avoka zitanga umusaruro uhagije, bagaragaje ko ari ingenzi kuko ngo ari imbuto zihagazeho ku isoko.
Umwe ati "kera habagaho avoka nyinshi muri Butare ariko wabonaga zimaze gucika, kubona avoka byari bigoranye kuko ubu avoka ya makeya ku isoko ni ukuyibona ku 100Frw nabwo ni mu byaro mu mujyi ho ziba zihenze kurushaho, kuba buri wese yatera igiti mu rugo rwe bizagabanya n'ibiciro by'amavoka ku isoko".
Undi ati "ibi biti turi gufata ni ibiti byera vuba bitanga umusaruro kandi mwinshi, turi muri gahunda yo kunoza indyo yuzuye ku bana natwe ubwacu".
Gahunda y'icyanya cy'ubuzima, iri gushyirwa mu bikorwa n'abafatanyabikorwa nk'aho itorero rya EAR rimaze gutanga ibiti bisaga 1000 ku batuye mu murenge wa Mukura, n'umuryango CRD umaze gutanga ibiti 2000 ku batuye mu mirenge ya Mbazi na Huye.
Dr. Abel Jumbe Bavakure, akavuga ko ubundi umuntu aba akwiyeho kubaho mu buryo butatu kandi magirirane.
Ati "twari dufite ikibazo kubera ihindagurika ry'igihe, mu muryango nyarwanda hakenewemo guhinga igiti, kikaduha umwuka duhumeka, igiti kigatanga urubuto rwo kurya ndetse kikaba gishobora gutanga n'amafaranga kuko izi mbuto turi gutanga za avoka zigurishwa no mu mahanga, ubundi twebwe turavuga ngo umuntu agomba kuba muzima mu buryo bw'imitekerereze, akaba mu zima mu buryo bw'imibanire, akaba muzima mu buryo bw'umubiri na muzima mu buryo bwa roho".
Umuyobozi w'akarere ka Huye, Ange Sebutege, avuga ko gahunda y'icyanya cy'ubuzima, abaturage bakwiye kuyigira iyabo, ndetse abaturage bo basabwa gutera nibura ibiti 5 by'imbuto ziribwa mu ngo zabo.
Ati "icyanya cy'ubuzima ni gahunda batangiye kugirango ahantu hose hari ubusitani ariko ku murenge, ku mashuri, ku biro by'utugari harimo n'insengero kugirango haterwe ibiti by'imbuto ari ugufasha kurwanya imirire mibi ariko bininjiza amafaranga, dushishikariza abaturage kuba bagira ibiti nibura 5 mu rugo, ni gahunda nziza n'abaturage bose bakomeza kugira iyabo, turasaba kubikurikirana neza bakabifata kugirango bizababyarire inyungu mu gihe kiri imbere, bakibungabunge noneho barengere ibidukikije".
Biteganyijwe ko gahunda y'icyanya cy'ubuzima izagezwa no mu yindi mirenge yose igize akarere ka Huye yewe no mu Mujyi wa Huye bigendanye n'igishushanyo mbonera cy'umujyi hari ahagenewe guterwa ibiti no gushyirwa iki cyanya.
Inkuru ya Rukundo Emmanuel / Isango Star Huye
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


