Huye: Bazize imiyoborere mibi none barashaka kwimakaza ubumwe n’ubudaheranwa.

Bamwe mu baturage barimo n’abahoze bafite imirimo y’ubuyobozi muri Leta yari yariyise iy’abatabazi, baravuga ko iyo bataza kurangwa n’imiyoborere mibi y’umutima utari uwa kimuntu, Jenoside yakorewe abatutsi itari gushoboka. Biyemeje guhinduka no gusaba imbabazi abo biciye ababo mu rwego rwo kwimakaza ubumwe n’ubudaheranwa.

kwamamaza

NDIBONEYE Wellars ni umwe mu bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi utuye mu Karere ka Huye, avuga ko iyo igihugu kitaza kugira ubutegetsi bubi Jenoside itari bukorwe.

Yagize ati: “babitaga abategetsi ba mbere, iyo baza kuba bafite umutima wa kimuntu nta jenoside iba yarabaye. Kuko ufite umutima wa kimuntu aba ari umuntu ufite umutima wo kumba y’uko mugenzi we atagomba kuba yamuhohotera.”

Nyuma yo gukora Jenoside yafunzwe imyaka 15. Afunguwe yahujwe n’umuryango w’uwo yakoreye icyaha, awusaba imbabazi, ndetse yizeye impinduka mu mibanire yabo.

NDIBONEYE yakuyeho impungenge ku bakiri mu magereza baba bashidikanya ku mbabazi basaba.

Yagize ati: “nta kintu baduhaye nta kiguzi, nta siyasa (…) ahubwo ni ukugira ngo twese tube muri sosiyete nyarwanda twumve ko turi bamwe, mbasabye imbabazi bazimpaye mu ruhame ubuyobozi bwumva nuko nanjye numva ndaruhutse. Icyo tuzajya dushobora gufatanya, tugifatanya….”

MUKANGAMIJE Béatrice wo mu Karere ka Huye, ubwo hakorwaga jenoside yakorewe Abatutsi, yatawe mu bwiherero [toilette] ari muzima. Avuga ko ababikoze yabahaye imbabazi kandi n’abatarazisaba bidakwiye kubatera isoni.

Ati:“Njyewe bantaye muri WC ya metero 15, banjugunyaho ibitafari, ibiti. Bashatse kunshiramo inshuri [acuritse] nimanuramo n’amaguru. Umva yaririmo umwanda n’amazi yangeraga mu rukenyerero.”

“nabahaye imbabazi mbikuye ku mutima n’abasigaye nibatere intambwe rwose, gusaba imbabazi si ugusaba imbabazi si ububwa. Twiteze kuzitanga kuko bazize ubuyobozi bubi.”

Bizimana Jean Baptiste; Umuhuzabikorwa wa Association Modeste et Innocent (AMI), yagize uruhare mu biganiro by’ubuhuza hagati y’abakoze Jenoside n’abayirokotse mu turere twa Huye, Nyaruguru, Nyanza, Nyabihu na Kayonza maze abasaga 4 000 basabye imbabazi abo biciye ababo.

Bizimana avuga ko abanyarwanda bakwiye gukomeza kubaka amateka mashya, nk’inzira y’umubano uzira amakaraza.

Yagize ati:“Nyakubahwa Perezida wa Repubulika niwe wigeze kuvuga ko tutasubiza inyuma amateka.Ariko dufite ubushobozi bwo kurema amateka mashya. Abanyarwanda bose, nanjye ndimo, abakuze, abato, abize n’abatarize, yewe n’abari hanze ndabasaba kujya kuri urwo ruhande rwo kurema amateka mashya, aryohereye aje ari ubudasa bw’amateka ashaririye igihugu cyanyuzemo, byose bigamije kwimakaza amahoro n’iterambere rya twese.”  

Leta y’u Rwanda igaragaza ko abanyarwanda bahisemo kunga ubumwe, nk’umusingi w’ejo heza h’igihugu.

@ RUKUNDO Emmanuel/Isango Star-Huye.

 Apr 12, 2023 - 16:23