
Huye: Babangamiwe n'inkende n'ingeragere zibonera imyaka
May 6, 2024 - 14:17
Mu karere ka Huye abaturiye ishyamba rya Kaminuza rizwi nka Arboretum, baravuga ko babangamiwe n'inkende n'ingeragere zirivamo zikaza kubonera bagasaba ko zajyanwa muri pariki.
kwamamaza
Uramutse ugeze mu mujyi wa Huye uvuye ahandi usanzwe utahamenyereye, ubona inkende nyinshi ukaba wakeka ko hafi aho hari pariki, ariko siko bimeze kuko ari iziba zivuye mu ishyamba rya Kaminuza y'u Rwanda ishami rya Huye rizwi nka Arboretum.
Izi nkende zinamaze kororoka cyane, usibye kwambukiranya imihanda yo mu mujyi zikabangamira urujya n'uruza, hari ubwo zibuza gutambuka abagiye gucuruza imineke mu mujyi, zishaka kuyirya. Izi nkende zijya no mu ngo z'abaturage, zikinjira mu bikoni zikangiza amafunguro.
Abahinzi bo, izi nkende n'izindi zitwa ingeragere, zijya mu myaka zigasarura, bagasaba ko zajyanwa muri pariki kuko zibahombya.
Umwe ati "inkende, ingeragere zikunze kutwonera, ibigori zirarya, ibishyimbo zirarya n'amateke, nta kintu na kimwe gisigara".
Undi ati "ingeragere ziraza zikarisha zigahera ku murongo, imigozi zikamaraho zamara kurisha imigozi zikajya ku myumbati n'ibishyimbo, iyo ubashije kuzirinda mu gitondo ukarambirwa ugataha zirongera zikaza ugiye wagaruka ugasanga zabyangije, nta mutekano dufite wo guhinga duhingira inkende".

Undi ati "icyifuzo nuko Leta yashaka aho izerekeza, nibura bazivanye hano bakazijyana muri parike zikubakirwa twahinga tukabona umutekano".
Umuyobozi w'Akarere ka Huye, Sebutege Ange avuga ko ikibazo nabo bakibona yewe ngo mu bufatanye n’ikigo cy’iterambere hari gushakwa umuti urambye w'iki kibazo.
Abaturage bavuga ko ibihingwa hafi ya byose izi nkende n'ingeragere zibyona, yewe zikanahohotera abana baba bagiye kuzirukana muri iyi myaka aho zibirukankana ari nyinshi zikiroha mu myaka zikona.
Inkuru ya Rukundo Emmanuel / Isango Star Huye
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


