
Huye: Babangamiwe n'abatera amashyamba hagati mu baturage akaba indiri y'amabandi
Nov 25, 2024 - 19:06
Mu karere ka Huye, hari abaturage bavuga ko babangamiwe n'abakoresha nabi igishushanyo mbonera cy'ubutaka aho bagura ubutaka ahagenewe gutura, bakahatera ishyamba rikababangamira.
kwamamaza
Muri aka karere ka Huye mu mirenge ya Mukura, Tumba, Ngoma, Mbazi na Huye igaragara mu gishushanyo mbonera cy'umujyi wa Huye, bamwe mu baturage batuye mu bice biri kwagukiramo umujyi wa Huye ahagenewe gutura, bavuga ko babona haje abo bita abakire, bakagura ibibanza n'imirima aho batuye ariko mu gihe gito bakabona hatangiye guterwa amashyamba cyangwa se ibiti bya avoka bo bagasigara hagati yabyo bikababangamira.
Umwe ati "barwara malariya bakihangana kuko urabona riri munsi rikaba na ruguru, ishyamba rirabakikije hose, harahingwaga ariko umukire iyo yaguze aba yaguze".
Undi ati "twifuza ko aba bantu bagura munsi y'urugo rw'umuntu bakahatera amashyamba atarahantu hitaruye babahagarika".
Umuyobozi w'akarere ka Huye Ange Sebutege, avuga ko ibi atari byo gusa ngo iyo amakuru amenyekanye basaba bene ibikorwa kubikuraho ariko bikagenda bikorwa ntawe ubangamiwe yaba abaturage bahatuye ndetse na nyiri ibikorwa.
Ati "tumaze iminsi dukora gahunda twise 'Imiturire ku mudugudu' abashinzwe ubutaka barimo gusobanurira abaturage ibijyanye n'igishushanyo mbonera cy'imikoreshereze y'ubutaka, icyo tubwira abaturage iyo hari ukeneye amakuru kumikoreshereze y'ubutaka inzego z'ubuyobozi zirayamuha ndetse n'umuntu ku giti cye ashobora gukoresha * 651# akamenya icyo ubutaka bwagennye".
Akomeza agira ati "iyo hari amakuru atanzwe n'umuturage ko hari umuturage urimo urakoresha icyo ubutaka butagenewe twubahiriza ishyirwa mu bikorwa ry'igishushanyo mbonera cy'imikoreshereze y'ubutaka, wateye ishyamba aho ridakwiye kuba riri ishyamba rikurwamo, yubatse ahatagenewe gutura inzu irasenywa cyangwa ibikorwaremezo byose yahashyize, tukazirikana ko igishushanyo mbonera cyemejwe hari ibikorwa by'abaturage bisanzwe bihari".
Ababangamiwe n'aya mashyamba aterwa hagati mu baturage, bavuga ko hari n'ubwo ahinduka indiri y'amabandi yambura abaturage bataha muri izo ngo ziba muri ayo mashyamba, bagasaba ko ubuyobozi bwabishyiramo imbaraga bukabikumira hakiri kare.
Inkuru ya Rukundo Emmanuel / Isango Star Huye
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


