
Huye: Ba rwiyemezamirimo ntibavuga rumwe ku bwishyu bw'abo bambuye
Jun 23, 2025 - 11:46
Mu karere ka Huye, abakozi barenga 150 barasaba kurenganurwa bakishyurwa amafaranga y’u Rwanda asaga miliyoni 78 Frw, nyuma y’aho bakoreye imirimo yo kubaka no gusukura muri kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye, ariko bakaza kuyamburwa.
kwamamaza
Aba bakozi barenga 150, barimo abafundi, abayede, n’abakoreshaga imashini zibumba amapave, bakora amanywa n’ijoro mu mirimo yo kubaka, gusukura no kurimbisha muri kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye, ubwo biteguraga umuhango wo gushyikiriza impamyabushobozi abanyeshuri mu mwaka ushize, aho byanabagizeho ingaruka mu mibereho yabo.
Umwe ati “inzara iba ikurya, inkweto yanshiriyeho kandi narakoze, baduhaye natwe tukigurira n’ipantaro, umugore akuraza ku nkenke abaza aho amafaranga uyashyira, akagirango amafaranga mba nayanywereye, turasaba ubuvugizi”.
Rwiyemezamirimo wabakoresheje witwa Kanyandekwe Fils, we avuga ko kutabahembera igihe, byatewe n’undi rwiyemezamirimo wari ufite iryo soko ryo kubaka, utaramwishyuriye igihe amafaranga y’u Rwanda miliyoni 33,317,900 Frw.
Ati “si ukubambura nanjye ahubwo mfite ikibazo, kuba umuntu agufitiye miliyoni zirenga 30Frw, yansize isura mbi yaba mu bakozi dukorana, ansiga usura mbi mu bantu basanzwe bampa ibikoresho batanduhije”.
Nyirinkwaya Clement, umuyobozi mukuru wa ELEMAC Ltd we avuga ko atanze kwishyura uyu rwiyemezamirimo ahubwo yahawe inyemezabwishyu zitujuje ibisabwa.
Ati “uwo rwiyemezamirimo twakoranye we yanze kumpa inyemezabwishyu ya TVA, ntabwo nshobora gutanga amafaranga ntahawe EBM, nubu abishatse namwishyura ngakuramo imisoro yagombaga gutanga”.
Abakozi 108 kugeza ubu, nibo bagaragaza ko baberewemo umwenda. Rwiyemezamirimo wabakoresheje we agaragaza ko inyemezabwishyu za EBM yatanze zujuje ibisabwa, agasaba inzego bireba kumurenganura ngo nawe abone uko yishyura abo yakoresheje babyukira iwe bamwishyuza kuko uwari wamuhaye isoko adakozwa ibyo kumwishyura.
Inkuru ya Rukundo Emmanuel / Isango Star Huye
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


