Huye: Abubatse ikiraro cy’inka cya kijyambere barasaba kwishyurwa miliyoni 5

Abafundi n’abayede bubatse ikiraro cy’inka cya kijyambere muri RAB Station ya Rubona baravuga ko bamaze amezi arenga atandatu barambuwe amafaranga bakoreye asaga miliyoni 5 z’amafaranga y’u Rwanda. Basaba ko bakwishyurwa kugira ngo nabo bishyure abo babereyemo imyenda basigaye babita ba “Bihemu”. Ubuyobozi buvuga ko buzi iby’iki kibazo kandi batangiye gushaka uburyo cyakemurwa mu bwumvikane.

kwamamaza

Abafundi n’abayede  40 nibo bavuga ko bambuwe nyuma yo kubaka ikiraro cy’inka cya kijyambere muri RAB Station ya Rubona. Bemeza ko hashize amezi arenga  6 bategereje guhembwa  ariko amaso yaheze mu kirere. Kugeza ubu, ikiraro cy’inka cyaruzuye ariko basaba inzego bireba kubishyuriza kuko bakoze biyushye akuya bagira ngo biteze imbere hamwe n’imiryango yabo.

Umwe muribo waganiriye n’Isango Star, yagize ati: “ twe yahise atubwira ko azajya aduhemba ku ikenzeni nuko bigenda gutyo. Twaremeye, bamwe tugeze aho ducika intege tukajya tugenda tukagaruka, tuza kurambirwa (…) njyewe bandimo ibihumbi 210.”

Undi  mubyeyi ati: “ bandimo ibihumbi 120! Nk’ayo mafaranga yakagombye kuba umuntu yacuruza nk’utunyanya cyangwa udutoryi. Ayo mafaranga twarayaheranye nuko tubura uko tubigenza. Turashonje, turakennye….”

Bavuga ko kuva mu kwezi kwa gatandatu batigeze bahembwa. Umwe ati: “ nta faranga bongeye kuduha, kugeza naho twababwiye ikibazo cya mituweli nuko bakatubwira ngo mituweli turaje tuyibashakire, nimwihangane ariko ntitwayibona.”

Umwenda aba bafundi n’abayede bishyuza urasaga miliyoni 5 z’amafaranga y’u Rwanda. Gusa Kagwa Evarde; uyobora RAB Station, avuga ko ikibazo cyabo bakimenye kandi bakimara kubona ko rwiyemezamirimo wabakoresheje atabahembeye igihe ndetse ntiyishyure n’abamuhaye ibikoresho by’ubwubatsi yakoresheje, bihutiye gufatira amafaranga bari bamusigayemo.

Avuga ko bemeranyije ko RAB ariyo ibishyura nuko we akazahabwa azasigara.

Ati: “bazaga buri munsi bakishyuza aya mituweli, bakongera bakaza kwishyuza naha kuri RAB nuko dufata icyemezo cyuko tugomba gufatira amafaranga abereyemo abo baturage. Dufatira amafaranga ye angana na 37 145 562. Ayo mafaranga rero akaba ariyo azishyura abo bantu arimo imyenda.”

Amafaranga RAB station ya Rubona ifitiye rwiyemezamirimo asaga  miliyoni 37 mugihe umwenda abereyemo abafundi, abayede n’abacuruzi bamuhaye ibikoresho by’ubwubatsi  usaga miliyoni 28.

@ RUKUNDO Emmanuel/Isango Star-Amajyepfo.

 Dec 23, 2024 - 13:10