
Huye: Abivuriza ku bitaro bya CHUB bavuye kure barasabirwa ubufasha
Mar 6, 2025 - 12:02
Abivuriza ku bitaro bya CHUB baravuga ko bahagera amikoro yarabashiranye, bagasaba abafite umutima ukunda kubazirikana kuko ibindi bafashwa n'abaganga bidahagije.
kwamamaza
Nyirandagijimana Jeanne yagiye kwivuriza mu bitaro bya CHUB avuye i Rusizi. We na Mukamana Beatha wo mu Karere ka Nyaruguru ni bamwe mu barwariye cyangwa baharwarije ababo kandi baturutse kure. Bavuga ko muri ibi bitaro bireberera iby'uturere two mu Majyepfo, n'igice cy'Uburengerazuba, bahagera amikoro yaramaze gushira.
Aganira n’Isango Star, Nyirandagijimana yagize ati: “nagize ikibazo cyo ku bwonko nuko bagikosoye hajya havamo amazi. Ejo nari nagiye guca muri MRI n’ubundi. Hano ntabwo tugemurirwa kuko njyewe mva I Cyangugu, hariya Kamembe. Iyo tubonye icyo gihumbi, ujya mu isoko ugahaha.”
Beatha urwarije umwana muri CHUB, nawe ati: “ nahuye n’ikibazo, kurwaza ni ikibazo gikomeye. Kanombe, Faisal, CHUK. Kanombe batujyana mu buhinde baramubaga, yari yasubiye muri koma, n’imiti kuyibona biba ari ikibazo.”
Abaganga bo mu bitaro bya CHUB bamaze kubona iki kibazo, bashyizeho uburyo bitanga ku mushahara wabo, bakabonera ifunguro abarwayi n'abarwaza, imiti ku bayigura hanze, ibikoresho by'isuku, imyenda y'impinja, amata ahabwa abana ndetse n'ibindi... ariko bakanifatanya nabo mu isengesho.
Ni igikorwa bashima ndetse bakanasaba n'undi ufite umutima ukunda kubazirikana.
Umwe yagize ati: “ abana babaha amata hano, babaha n’ibiryo byo ku gikoni bafata saa sita, na mugitondo babaha ibiryo. Ariko kuko njyewe mfite ikibazo cya diyabete cyihariye kirangora cyane, kuko I Butare barahebuje cyane ku gufata abarwayi neza. Nabonye bitandukanye n’ibindi bitaro twagiye ducamo.”
Mu marira menshi, mugenzi we ati: “ imiti yari igoye kuyibona, abavandimwe barampariye, nta muntu n’umwe ukindeba.
Umuyobozi mukuru w'ibitaro bya CHUB, Dr NGARAMBE Christian, avuga ko ibi bikorwa by'abaganga byanazamuye igipimo cy'imitangire ya serivisi, binagabanya n'umubare w'imfu z'abana. Asaba abandi kubisunga mu gikorwa batangije cyo kwita ku barwayi n'abarwaza.
Ati: “ ibyo rero ni bimwe mu bikomeye twabafashije cyane, n’ubu tukibafasha. Kubabonera itike basubira mu rugo bamaze kwivuza kuko kenshi usanga ubushobozi bwarabashizeho. Ni initiative abakozi bishyira hamwe nuko bakagira inkunga ihoraho bashyira mu Gaseke kuburyo buri kwezi tuba dufite amafaranga arenze gato ibihumbi 600. Ariko akaba adahagije ariyo mpamvu twakanguraga n’abandi bafatanyabikorwa bose bashobora kwifatanya natwe mu gikorwa cy’urukundo kugira ngo tubashe kubabonera ibibunganira mu buvuzi baba bari kubona mu bitaro.”
“ ikigaragara mu mibare dufite, ni uko umubare w’abitaba Imana ku mwaka ugenda ugabanyuka, uko serivise ziganda ziyongera. Nk’impfu z’abana bari muri Neonatology, mu myaka ibiri ishize yavuye kuri hafi 20% , ubu tukaba turi kuri 5%.
Mu myaka 12, abaganga b'aha CHUB bamaze bakora ibi bikorwa, abarwayi n'abarwaza basaga 4 000 bamaze kubaha ubufsha bufite agaciro ka miliyoni 80 z’amafaranga y’u Rwanda. Ni igikorwa bifuza ko n'undi ufite umutima ukunda yaza akifatanya nabo gukora, abahivuriza bakarushaho gukomeza kubona iby'ibanze bakenera bari kwa muganga .
@ Rukundo Emmanuel /Isango Star-Huye.
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


