
Huye: Abiga imyuga n'ubumenyingiro baracyahura n'imbogamizi zo kudaha agaciro ubumenyi bwabo
May 19, 2025 - 09:54
Bamwe mu banyeshuri biga imyuga n'ubumenyingiro baravuga ko bagihura n'imbogamizi zirimo kudaha agaciro ubumenyi bwabo iyo bageze ku isoko ry'umurimo maze bikarushaho kubadindiza. Basaba ko bahabwa agaciro kuko biyizeye mubyo bize.
kwamamaza
Ubusanzwe abiga imyuga n'ubumenyingiro bo mu karere ka Huye bavuga ko baba bafite intego zo kwiteza imbere bo n'imiryango yabo, ndetse bakanahanga imirimo no ku bandi. Gusa bavuga ko iyo bageze ku isoko ry'umurimo bagorwa no kutagirirwa ikizere mu guhabwa imirimo, basanga iyi myumvire ifitwe na bamwe, itakijyanye n'igihe bagasaba ko abayifite kubagirira icyizere.
Umwe wiga ubudozi yagize ati:"Nk'abantu twiga imyuga, hari imbogamizi duhura nazo. Nk'iyo urangije kwiga ugashinga imashini muri atelier, haba harimo abantu bamaze igihe bakora. Rero iyo uri mushyashya, ntabwo bahita bapfa kukwizera kuburyo wakorera amafaranga nk'umuntu usanzwe ayakorera, kuko iyo umuntu aje kudodesha aba asanzwe afite uwo adodeshaho."
Undi nawe ati:" iyo tugiye kwaka akazi baratubwira ngo ufite uburambe bungana iki? Ntabwo babasha kwizera ko ibyo wakora byaba asi clear kugira ngo babashe kubyemera."
Abiga imyuga itandukanye bahuriza ku mbogamizi zo gupfobya ubumenyi bwabo bashingiye ku kuba nta burambe bafite mu gukora ibyo bize ku isoko ry'umurimo. Basaba ko bagirirwa icyizere kuko baba bakora ibyo bize bihagije.
Ibi kandi bishimangirwa n'abayobozi b'ibigo by'amashuri yigisha bene aya masomo, aho bagaragaza ko nta mpungenge abantu bagakwiye kugira ku barangiza amasomo mu mashuri y'imyuga n'ubumenyingiro, kuko baba barakoze ibishoboka byose bakava ku ishuri bafite ubumenyi buhagije. Banavuga ko bakora n'imenyerezamwuga rirushaho kubongerera ubumenyi.
KARURANGA Joseph; uyobora ishuri rya Ecole Technique Polyvalante, ryigisha amasomo arimo ubudozi, ubwubatsi, ubukanishi bw'ibikoresho by'ikoranabuhanga ndetse n'ibindi... yagize ati:" Leta yateganyije uburyo rusange umunyeshuri yiga ubumenyingiro, akiga amasomo yose ateganyijwe kandi akayamenya. Tubihuza no kugira ngo umunyeshuri asoze amasomo ajya mu imenyerezamwuga, akabona context imirimo ikorwamo."
Yongeraho ko" iyo wamuteguye neza bimufasha kwihuza n'isoko ry'umurimo, hanze. Muri rusange, twumva nta kibazo cyakagombye kuhaba kuko dushyiraho umwihariko wo kugira ngo twite kuri buri munyeshuri ku giti cye. Twabona hari umunyeshuri utarageza igihe cyo kugira ngo agire ubumenyi buhagije, tumuha igihe gitoya kugira ngo abashe kumenya amasomo yose yize kuburyo najya muri stage, aho yayikoreye bakabona ari umuntu wababera umukozi mwiza."
Kugeza ubu, imibare iheruka gutangazwa n'ikigo cy'igihugu gishinzwe ibarurishamibare igaragaza ko abafite imirimo mu Rwanda ari 4,585,316, mu gihe umubare w'abari mu bushomeri uri ku ijanisha rya 14,7%.
Abiga imyuga n'ubumenyingingiro bahamya ko mugihe baba bahawe icyizere, bagira uruhare mu kugabanya uyu mubare, kuko batanga n'imirimo ku bandi.
@RUKUNDO Emmanuel/ Isango Star-Huye.
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


