Huye: Abaturarwanda barasabwa gahunda ya Gerayo Amahoro kuyigira iyabo.

Ubuyobozi bwa Police y’u Rwanda buvuga ko buri muturarwanda wese gahunda ya Gerayo amahoro akwiye kuyigira iye, kuko kuva yajyaho impanuka zo mu muhanda zagabanutse ndetse ariko abantu barushaho gusobanukirwa n’imikoreshereze y’umuhanda.

kwamamaza

Ibi byatangajwe nyuma y’aho Chorale Elimu yo mu itorero rya ADEPR Paruwasi ya Cyarwa, itorero rya Sumo, yari imaze gukora urugendo rushishikariza abaturage gahunda ya Gerayo Amahoro.

Abaririmbyi bakoze iki gikorwa mu rugendo rw’ibirometero bisaga 4 bahereye I Cyarwa barusoreza rwagati mu mujyi wa Huye, ari naho hatangiwe ubutumwa bushishikariza abaturage kugenda neza mu muhanda, hifashisijwe ingero zatanzwe n’abapolisi.

Abitabiriye uru rugendo basanga gukora iki gikorwa atari ubuyobe, kuko mbere yo kuba abakirisitu babanza kuba abaturage kandi bagomba kugira ubuzima bwiza, birinda impanuka bakanazirinda abandi.

Umwe muribo yabwiye Isango Star, ati: “nkwiriye gukora umurimo w’uwantumye hakiri ku manywa bugiye kwira, ni igihe umuntu atakibasha gukora. Ayo ni amagambo Yesu yavuze yanditswe mu butumwa bwiza bwanditswe na Yohana 9:4. Hanyuma rero mu bikorwa dufite nka Charale Elimu twashyiramo intego polisi ifite yitwa Gerayo Amahoro kugira ngo dushishikarize abantu uburyo bwiza bwo kujya mu muhanda no kwirinda impanuka.”

“rero ntabwo ari ubuyobe, ahubwo twumva turi muri gahunda z’umurimo w’Imana, turi abakirisitu. Imbere y’abakirisitu, turi n’abanyarwanda.”

Undi ati: “ kugerayo amahoro ni ikintu cyiza kuri buri wese, bibaye byiza ko muri iri vugabutumwa ryacu twifuriza bantu kugenda no kugaruka amahoro.”

“ hoya, ntabwo ari ubuyobe ahubwo ni ijambo ry’Imana turimo. Gerayo amahoro ni ukugira ngo abanyarwanda twese twige uburyo bwo kugenda mu muhanda kugira ngo abungabunge ubuzima, abeho neza.”

SP Emmanuel HABIYAREMYE; Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo, avuga ko igikorwa cyakozwe n’aba bakirisitu ari ingirakamaro. Yasabye buri muturarwanda wese kubigira ibye.

Ati: “ ni igikorwa twakiriye neza. Bariya ari abakirisitu ba ADPR I Cyarwa, Mwabonye ko twageze kur’iyi mirongo abanyamaguru bambukiramo nuko tugahagarara tugatanga ubutumwa kuri bariya bo muri ADPR n’abandi bari mu muhanda. Rero Gerayo Amahoro ni gahunda tugomba kugira iyacu, twese uko dukoresha umuhanda kuko twese uko byagenda kose tuyisangamo.”

“ kiriya ni ikintu dushimira kuko turabona kiri gutanga umusaruro. Yego kwigisha umutekano ni uguhozaho.”

Raporo yashyizwe hanze muri 2022 yagaragaje ko uretse abahasize ubuzima, impanuka zakomerekeje abantu mu buryo bworoheje ari 11 685, mugihe izabakomerekeje bidakabije ari 2 202. Izo mpanuka zikaba zarakozwe n’ibinyabiziga 11 297.

Polisi y’u Rwanda ivuga ko kuba buri wese agenda agira ubukangurambaga bwa Gerayo Amahoro ubwe, hari ikizere ko impanuka zizarushaho kugenda zigabanuka.

@ RUKUNDO Emmanuel/Isango Star-Huye.

 Aug 18, 2023 - 13:32