
Huye: Abamotari baratabaza kubera kwishyuzwa 100 Frw aho bahagarara hose
Jun 3, 2025 - 14:35
Abatwara abagenzi kuri moto mu mujyi wa Huye baravuga ko babangamiwe n’amafaranga 100 Frw bishyuzwa aho bahagaze hose kubera umugenzi, yaba bamushyira kuri moto cyangwa bamukuraho. Bavuga ko bituma bakorera mu bihombo kandi bikabangamira imirimo yabo ya buri munsi.
kwamamaza
Aba bamotari bavuga ko aho bahagaze hose mu mujyi wa Huye bahita basabwa ayo mafaranga, ibintu bavuga ko bigeze ku rwego rwo hejuru ndetse bamwe bakaba bahunga ababishyuza.
Bamwe mu bo twaganiriye bavuga ko ibi bishobora guteza impanuka bitewe n’uko bamwe bahita bahunga ababishyuza, kandi bikabagiraho ingaruka kuko bibateza igihombo.
Umwe yagize ati:"Hari abantu bita ba KVCS, ahantu hose hitwa ngo ni mu mujyi ugejeje umugenzi kuri moto, ushyira ku ruhande umukuraho, ukabona umuntu aje yirukanka ngo 'ijana mota!' Hari ubwo bakoherereza na message ivuga ko imodoka yawe ifite plaque iyi n'iyi yashizwe muri parking, nyamara utahaparitse."

Undi yagize ati:Ntabwo uvunga ngo nari nzanye umuntu ngo ariko mvuye hariya hirya natanze ijana! Hoyaa! Nawe urarimuha. Nugera CHUB ukahasanga undi muntu, ntabwo uramubwira ngo mu mujyi naritanze! Urayamusigira. No mu I Rango hose nuhamusanga urarimuha. Nutarimuha urataha ugere mu rugo usange plaque yawe iriho 500Frw."
"Aho ari ho hose ukuraho umugenzi cyangwa umushyiraho, ryabaye 'iryo jana motari! Ibi bintu sinzi uko baba babibaze, rwose birabangamye."

Aba bamotari bavuga ko ibi bishyura buri kanya bikabateza igihombo. Basaba ko amafaranga yajya atangwa rimwe ku munsi, cyangwa akagira agaciro mu gihe cy’amasaha 24.
Umwe ati:"Urumva niba utwaye umuntu wa 500F ugahita utanga 100, ni 400 ukoreye. Wabara essence wakoresheje ugasanga ntiwungutse. Nk'ikintu cyaba cyiza, habaho uburyo bwo gutanga rimwe ku munsi."
Undi ati:"Bandikiye umuntu ijana, ntibamwandikire aho ahagaze hose. Niba ngiye ku bitaro bakanyandikira, iryo jana rigakora umunsi wose. Naho niba mvuye ku bitaro nkajya mu Cyarabu...aho mpagaze hose ijana, ijana...ni menshi pe."
"Igihe cyose uritangiye, amasaha 24 bikaba birarangiye."
Abishyuza aya mafaranga bavuga ko bafite uburenganzira bwo kubikora, ariko ntacyo babitangazaho.
Ku rundi ruhande, BYIRINGIRO Alfred, umujyanama mu bya tekiniki, ushinzwe gutwara abantu n'ibintu muri Minisiteri y'ibikorwaremezo, avuga ko ikibazo cyatanzwe n’aba bamotari gitunguranye.
Yagize ati:"Kirasa n’igitunguranye kuko mu mavugurura yakozwe hemejwe ko kwishyuza abamotari parking bidakwiriye kubaho. Kuba cyabajijwe hano gusa, bishobora kuba umwihariko w’Akarere ka Huye. Turaza kuganira n’ubuyobozi bw’Akarere, inzego zibanze n’iz'umutekano kugira ngo tumenye icyabiteye, hanyuma gishakirwe umuti."
Nubwo atatangaje igihe iki kibazo kizakemurirwa, Byiringiro avuga ko bizakorwa vuba.
Ati:"Twizeye ko bidatinze iki kibazo kizaba cyakemutse."
Aba bamotari basanga nubwo 100 Frw bamwe bayafata nk’ayo hasi, akwiye guhabwa agaciro kuko gukomeza kuyishyura buri kanya bishobora gutuma bamwe basubira mu bushomeri.
@RUKUNDO Emmanuel / Isango Star – Huye
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


