
Huye: Abakobwa babyaye imburagihe barashinjwa gutana abana ba Nyirakuru bikabaguraho ingaruka
Apr 22, 2024 - 12:53
Ababyeyi bafite abana babyaye imburagihe, baravuga ko bifuza ubufasha bwa leta nyuma y'uko abana babo babyariye iwabo babatanye abana bakigendera. Bavuga ko ubu imibereho y'abuzukuru n'iya ba nyirakuru itifashe neza. Ubuyobozi bw'Akarere bwabasabye kubanza kubandikisha mu bitabo by'irangamimirere kugirango bashyirwe mu igenamigambi.
kwamamaza
Ababyeyi bagaragaje iki kibazo ni abo mu murenge wa Tumba. Bavuga ko iyo umwana amaze kubyara atabiteganyije ataguma mu rugo iwabo, ahubwo ngo kubera ikimwaro asigira umwana Nyirakuru cyangwa Sekuru, akajya gushaka akazi mu tubari, mu mu buriro [resitora], cyangwa ahandi.
Nubwo baba bagiye gushaka akazi ariko, aba babyeyi bavuga ko uwasize umwana atibuka ikibondo yibarutse kuburyo yamugenera icyo kurya cyangwa kunywa. Banemeza ko hari n'abagenda bagakomeza kubyara nuko bikaba umutwaro ku babyeyi.
Umukecuru umwe ati" iyo amaze kubyara rero, wa muhungu wamuteye inda ntiyigaragaza. N'umukobwa ntabwo amukubwira! Ahubwo akuzanira babiri, batatu.... hari igihe abyara uwa mbere akazamukuzanira, akabyara uwa kabiri akazamukuzanira , yabyara n'undi akamuzana! Uri umubyeyi ugasigara ari wowe ugorwa ugaburira ba bana."
Yongersho ko" ntituba tubashije noneho wa mwana yajya mu ishuli nuko inzara ikamurya, agasonza, akabura uniforme yo kwambara. Iyo.abibuze rero, hari ubwo aba mayibobo cyangwa niba yari umunyeshuli ubwo ishuli akarireka."
Undi ati:" barabasiga nyine, bakabadusigira tutishoboye. Ubu umwana asigaye akura azi ko Nyirakuru ariwe nyina kuko nabo baragenda nuko tugategereza tugaheba, niba ari amikoro babura...!"
" nyina na Se ntibamumenya. Ingaruka ni uko agira igikomere kimwe gihoraho."
Aba babyeyi barasaba ko Leta yashaka bene aba babyara abana bakabatana ba Nyirakuru, ndetse igafasha abo bana.
Umwe ati:" ubundi yamara kubashaka, akaza akavuga uwamuteye ya nda kuko ntabwo inda iva ku giti, iva ku bantu."
Unsi ati:" Leta ibadufashirije byaba byiza kubera ko ufashoje umubyeyi n'umwana yahama hamwe."
Kankesha Annonciata; Umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y'abaturage, avuga ko mbere y'uko aba babyeyi basaba ubufasha bakwiye kubanza kumenya neza niba abo bana banditswe mu bitabo by'irangamimirere cyangwa mu ikoranabunga ry'imibereho myiza y'abaturage kuko byakoroshya ubwo bufasha bifuza.
Ati:" icyo tibashishikariza cyya mbere...ni uko umwana wese agomba kwandikwa mu irangamimerere kugira ngo abashe no kujya mu igenamigambi ry'igihugu. Afote n'uburenganzira bwo kurerwa na Nyina umubyara no guhabwa amakuru nyayo. Twe nk'abayobozi dukomeze gufatanya nabo, abashe kwandikwa mu irangamimerere, abashe kugira uburenganzira nk'undi mwana uwo ariwe wese."
Gusa bimwe mu bibazo abaturage bakunda kugaragaza nk'ibitera aba bangavu kubyara inda zitateganyijwe bagatana ababyeyi abo babyaye, ngo harimo n'ubusinzi. Bavuga ko usanga bamwe barararuwe n'utubari nuko bamara gusinda bakishora mu busambanyi.
@ RUKUNDO Emmanuel/ Isango Star-Huye.
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


