Huye: Abahinzi barasaba guhindurirwa imyumvire ku bwishingizi bw'imyaka

Abahinzi baravuga ko hagikenewe ubukangurambaga bwimbitse bukuraho imyumvire ya bamwe ku bijyanye no gushinganisha imyaka bahinga.

kwamamaza

Ibi babitangaje nyuma yaho Leta yu Rwanda ishyiriyeho gahunda yubwishingizi mu buhinzi nubworozi ariko abayitabira bakaba bakiri bake kandi Ibiza bitera bidateguje.

NZABONIMPA Valens, ubarizwa muri Koperative Icyerekezo SIMBI, we na bagenzi be bo mu turere twa Huye na Nyaruguru bamaze kumenya ubwiza bwo gushyira imyaka bahinga mu bwishingizi, bavuga ko babonye itandukaniro.

NZABONIMPA yagize ati:" Mbere twarahingag, umuntu agahinga avuga ati ' Ningira Imana, kubw'amahirwe nzarya. Ningira ibibazo, ubwo nzaba mpombye nongere ndebe ko nabona ubushobozi bwo guhinga'. Ariko ubu duhinga dufite icyizere cy'uko tuzasarura kandi twagira ibibazo by'ibiza bitunguranye, tukaba tuzi yuko abafatanyabikorwa bacu bazatwishyura, tukongera tukabona ubushobozi bwo gukora ibindi."

Yongeraho ko byatumye n'ibigo by'imari bibagirira icyizere. Ati:" Ubu twabonye amahirwe yo kugana ku mabanki, nazo zikaduhaamafaranga zizeye yuko byanze bikunze tuzasarura. Ariko niduhomba tuzishyurwa , tukishyura."

Umwe muri bagenzi be yungamo ati:" Aho tuboneye abadufasha tukajya mu bwishingizi byaradushimishije kuko mbere twahuraga n'ibihombo."

Bagaragaza ko hari abatarumva iyi gahunda, ndetse basanga hakenewe ubukangurambaga bwimbitse kubera imyumvire ikiri hasi bafite.

Umwe ati:" Dutinda kumva ibintu kuko buri gihe iyo haje gahunda idusaba amafaranga, umuntu kuyumva biragoye kubera ko aba yumva bimukonsoma. "

Undi ati"Buriya ni imyumvire iba ikiri hasi, niyo mpamvu hagomba kuba hari abantu bo kubafasha kuva muri izo mpinduka zitari nziza."

Muri uyu mwaka, ikigo cy'ubwishingizi cya SONARWA cyishingiye imyaka y'abahinzi bo mu Turere 8 two mu Ntara y'Amajyepfo ndetse inabashumbusha amafaranga y'u Rwanda asaga miliyoni 56 (56,201,500Frw). UWIMANA Immaculée ushinzwe ibikorwa by’ubucuruzi muri iki kigo, avuga ko nta muhinzi ukwiye kugira impungenge kuko bitari iby'abifite gusa.

Ati:" Uyu munsi twishingira ibyo washoye mu rwego rwo kugira ngo umuntu nahomba atazavamo akubwo azafata amwe yashoye kugira ngo yongere asubire mu kazi. Kuri Hegitari ni amafaranga asaga 600 ku bigori, hari andi yo ku muceri...ntabwo aba ari amafaranga menshi. Ntabwo ari iby'abakire gusa! Kandi abakire atari bo bahinga."

Kuva gahunda ya Tekana Urishingiwe Muhinzi- Mworozi yatangira mu mwaka wa 2019, aho uruhare rw'abaturage ari 60% na 40% ya Nkunganire yishyurwa na MINAGRI, amafaranga amaze kwishyurwa ibihombo ku bwishingizi bw'ibihingwa n'amatungo ni 1,617,502,710 Frws, arimo 1,043,869,143 Frws yishyuwe abahinzi bahuye n'ibihombo by'ibihingwa byabo birimo ibigori, Imiteja, Urusenda, Ibirayi, Imyumbati, Soya, nIbishyimbo. 

@RUKUNDO Emmanuel/ Isango Star-Huye 

 Jul 2, 2025 - 09:06