
Menya impamvu Amerika yongeye kwivana muri UNESCO
Jul 22, 2025 - 17:26
Leta Zunze Ubumwe z’Amerika zatangaje ko ivuye muri UNESCO- Umuryango w’Abibumbye ushinzwe Uburezi, Ubumenyi n’Umuco kubera ko imikorere yawo inyuranyije na politiki yayo. Iki cyemezo cyatangajwe ku wa kabiri, tariki 22 Nyakanga 2025, kije nyuma y’imyaka ine n’igice Amerika yamaze yarivanye muri uyu muryango, yongera gusubiramo mu 2023 ku buyobozi bwa Perezida Joe Biden.
kwamamaza
Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Amerika, binyuze ku muvugizi wayo Tammy Bruce, yavuze ko gukomeza kuba muri UNESCO bitajyanye n’inyungu za Amerika, cyane cyane kubera uko uyu muryango ubona ibibazo by’akarere k’uburasirazuba bwo hagati, by’umwihariko ku kibazo cya Israel na Palestine.
Tammy Bruce yasobanuye ko UNESCO ishyigikira politiki zihabanye n’inyungu z’Amerika, harimo no kwemera Leta ya Palestine nk’umunyamuryango wayo wuzuye, icyemezo cyateje impaka zikomeye mur'uyu muryango mpuzamahanga.
Ibi byateje ikwirakwizwa ry’imvugo zirwanya Israel muri UNESCO, bityo bituma Amerika ifata icyemezo cyo kuva muri uyu muryango ku nshuro ya kabiri.
Iki cyemezo kizatangira gushyirwa mu bikorwa ku wa 31 Ukuboza (12) 2026. Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Amerika yanavuze ko iki cyemezo gishingiye ku kuba UNESCO ikomeje gukwirakwiza ibitekerezo byivangura no guhatiriza politiki zayo Amerika itemeranya nazo.
Umuyobozi Mukuru wa UNESCO, Audrey Azoulay, yagaragaje ko ababajwe bikomeye n'iki cyemezo cya Amerika. Ariko yongeraho ko cyari cyitezwe kandi bari baracyiteguye, nubwo ari igihombo gikomeye ku bufatanye mpuzamahanga mu burezi, ubumenyi, umuco n’ibidukikije.
Yemeje ko UNESCO izakomeza gushyira imbere inshingano zayo n’ubushake bwo gukorera isi yose.
Iki cyemezo kije nyuma y’itegeko rya Perezida Trump ryasinywe muri Gashyantare (02) 2025, rigamije kugenzura uruhare rw’Amerika mu miryango ya Loni, harimo na UNESCO, nyuma y’ibyavuzwe ku kuba uyu muryango ubogamira uruhande rumwe ku bibazo bya politiki mpuzamahanga.
Mu 2017, Amerika yari yarahagaritse ubufatanye na UNESCO iyishinja gukoresha nabi umutungo no kubogamira ku ruhande rumwe mu bibazo bya politiki, nanone cyane cyane ku kibazo cya Israel, buahyirwa mu bikorwa mu mpera za 2018. Nyuma y’imyaka ine n’igice, yaje kongera kwinjira muri UNESCO muri 2023, ariko ubu yongeye gufata icyemezo cyo kuva muri uyu muryango.
Mu gihe Amerika ikuramo akarenge, Perezida Emmanuel Macron yatangaje ko Ubufaransa buzakomeza gushyigikira UNESCO, cyane ko ifite icyicaro i Paris.
Yongeye ho ko bufite ubushake budahinduka bwo kurengera ubumenyi, uburezi, umuco n’ibidukikije, kandi ko gusohoka kwa Amerika bitazagabanya imbaraga mu kurengera izi ntego.
@Rfi
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


