
Abagabo bane bakekwaho kuba abarwanyi ba Hamas barashinjwa gutegura ibitero I Burayi
Oct 1, 2025 - 16:55
Ubushinjacyaha bukuru bw’u Budage bwemeje ko abantu bane bakekwaho kuba abarwanyi ba Hamas batawe muri yombi, bashinjwa gutegura ibitero bigamije kwibasira ibigo by’Abayahudi n’Abisirayeli i Burayi.
kwamamaza
Batatu muri bo bafatiwe i Berlin mu Budage. Aba barimo Abduhamid Al A. na Ibrahim El-R. bakomoka mu Liban, hamwe n’Umunyamisiri Mohammed B. Undi witwa Nazih R., ufite ubwenegihugu bw’u Buholandi, yafatiwe i Rotterdam hifashishijwe impapuro mpuzamahanga zo kumuta muri yombi.
Ubwo bafatwaga, inzego z’umutekano z’i Berlin zabasanganye imbunda yo mu bwoko bwa AK-47, pistole nyinshi (imbunda nto) ndetse n’amasasu menshi.
Abashinjacyaha bavuga ko aba bagabo bari bamaze igihe bakorana na Hamas kandi bari bahawe inshingano zo gukusanya intwaro muri Berlin mu rwego rwo gutegura ibitero by’iterabwoba.
Nubwo iperereza rigikomeje, inzego z’umutekano zagaragaje ko ibigo by’Abayahudi ari byo byari bigambiriwe cyane n’abo bakekwaho iterabwoba.
Si ubwa mbere abayahudi bibasiriwe kuko no muri Australia hababwe ibitero ku bikorwa by'abayahudi, byateje umwuka mubi hagati y'iki gihugu na Iran ishinjwa kuba inyuma yabyo, cyane ko inashinjwa gufasha umutwe wa Hamas.
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


