Ubwongereza: Urukiko rw'Ikirenga rwanze ko muri Scotland hakorwa amatora ya Kamarampaka k’Ubwigenge.

Nta matora ya referendumu nshya ku bwigenge bwa Ecosse izaba, nyuma y’isuzuma rimaze ibyumweru byinshi rikorwa n’urukiko rw'Ikirenga rwo mu Bwongereza. Ni Umwanzuro watangajwe kur’uyu wa Gatatu nyuma y’ubusabe bwa Minisitiri w’intebe wa Scotland.

kwamamaza

Ecosse /Scotland imaze igihe ishaka kwigenga ndetse Minisitiri w’intebe Nicola Sturgeon yiyambaje uru rukiko kugira ngo rwemeze ko hakorwa amatora ya kamarampaka.

Icyakora kur’uyu wa gatatu, 23 Ugushyingo (11) 2022, uru rukiko rwanzuye ko Ecosse /Scotland idafite uburenganzira bwo gutegura amatora ayari yo yose..

Inteko ishinga amategeko ya Ecosse/ Scotland ntiyemerewe kujya gukusanya ibitekerezo by’abaturage ku bijyanye n’Ubwigenge igihe idahawe uburenganzira   n’Inteko ishinga amategeko y’Ubwongereza i Westminster.

Hashize imyaka umunani, abadepite b’ i Westminster banze guha Abanya-Ecosse uburenganzira bwo gutora, Scotland ikaguma iyobowe n’Ubwongereza ndetse n’uwkikura kw’iki gihugu mu muryango w’ubumwe bw’ibihugu by’Iburayi [Brexit] ntibyari bihagije kugira ngo hemezwe ko haba referendum ya kabiri.

 Muri dosiye y’urubanza y’impapuro 35, uru rukiko rwize umushinga w’itegeko rya Edinburgh. Nubwo ibyavuye muri referendumu bitaba itegeko mu buryo bwemewe n’amategeko, ariko abaye byagira ingaruka zishingiye kuri politiki igenwa n' itegeko nshinga, bigahita bireba  London.

Hagiye gukorwa imyigaragambyo yo gukunda igihugu

Igihe Minisitiri w’intebe wa Scotland, Nicola Sturgeon, yabazaga igitekerezo cy'Urukiko rw'Ikirenga, yaragamije kureba ko referendumu itabangamirwa. Birashoboka ko amatora ya Kamarampaka yarateganyijwe mu Ukwakira (10)  2023 atazakorwa  kuko Minisitiri Nicola yabishakaga.

Icyakora yamaze kugaragaza ko igihe cyo kwiyamamaza mu matora y’abadepite ataha azaba muri 2024, azagaruka ku kibazo cy’ubwigenge bwa Scotland/Ecosse.

Nimugihe ku wa gatatu, ku ya 23 Ugushyingo (11), umunsi icyemezo cy’urukiko cyatangarijweho, hirya no hino muri Scotland/Ecosse  hahise hakorwa imyigaragambyo yo ku rwego rw’igihugu.

@RFI.

 Nov 23, 2022 - 15:54