Hifuzwa ko muri 2025 akajagari kazaba karacitse mu mujyi Kigali

Muri gahunda y’ishyirwa mubikorwa ry’igishushanyo mbonera no mu rwego rwo kubaka umujyi ukeye wuje intego z’iterambere rirambye, harimo no kugabanya akajagari mu miturire, bamwe mubaturage batuye mu mujyi wa Kigali baganiriye na Isango Star bavuga ko biteguye kwimuka igihe bazegerwa kugirango hubahirizwe igishushanyo mbonera aho batuye hakubakwa amazu ajyanye n'igihe bakava mu kajagari.

kwamamaza

Nyuma y’imurikwa ry’igishushanyo mbonera cy’imikoreshereze y’ubutaka mu mujyi wa Kigali kivuguruwe cya 2020, ibikorwa byo gutegura inyigo z’ imitunganyizize y’ahantu ho gutura hagamijwe kugabanya imiturire y’akajagari igaragaza ko muri 2025 imyubakire y’akajagari izaba yaracitse burundu mu mujyi wa Kigali.

Bamwe mubaturage bavuga ko nubwo bagituye mu kajagari ariko biteguye kuhava bakimuka kuko nabo bifuza umujyi ukeye.

Umwe ati "ubuzu bwo burahari kuko hataraboneka ubushobozi bwo kugirango bubake imiturire ikenewe ariko izagerwaho nayo, abakihatuye barimo bashaka ko bakwimuka hakaba imiturire myiza".  

Undi ati "aha turi mugishushanyo cy'umujyi wa Kigali, ni mubucuruzi, turacyatuye hano nubwo hakirimo akajagari ariko ubu nta muntu wavuga ngo arashaka kubaka inzu ya kadasiteri ngo bamwemerere kubera ko iyi site yagenewe amazu agerekeranye bijyanye n'igishushanyo cy'umujyi wa Kigali, duhari ari iby'agateganyo".  

Undi nawe yungamo ati "akajagari kari kugenda kajya kunkengero z'umujyi wa Kigali, bazadutware neza, batwimure neza bubake za nzu twe abaciriritse tuzagenda tukabamo".

Munyigo zagiye zikorwa mu mujyi wa Kigali zigaragaza ko gushora imari mu kubaka inzu ziciriritse byashoboka kandi ko byakemura ibibazo by’imyubakire yo mu kajagari gusa bigahura n'imbogamizi zagiye zituma bitihutishwa.

Muhirwa Marie Solange, Umuyobozi ushinzwe igenamigambi ry’imiturire n’imitunganyirize mu mujyi wa Kigali ati "mu ibarura rusange ryabaye muri 2022 twasanze ubu tugeze ku kigero cya 40% cy'abaturage batuye mu miturire y'akajagari, nka leta twajyaga twikorera igenamigambi ariko gushyira mu bikorwa bikatunanira kuko iyo twajyaga gushyira mu bikorwa abaturage badusabaga ko tubaha ingurane ingengo y'imari ikabura noneho hatangira ikintu cyo gukorana n'abaturage dufatanya nabo". 

Solange akomeza avuga ko muri uku gukorana n’abaturage aribyo biri kwihutisha gukuraho iyi miturire y’akajagari mu mujyi wa Kigali.

Ati "n'irindi genamigambi turi gukora mu mujyi wa Kigali turi gukoresha gukorana n'abaturage kandi tukabona ko ubungubu abantu bashobora kuba batura neza tukaba twakongera n'umubare w'ibibanza muri Kigali bikase kandi bitunganyije neza, kuva twatangira gukorana n'abaturage tumaze gutunganya ahantu hafite hegitari ibihumbi 8". 

Muri Nzeri 2016, nibwo ikigo cy’isoko ry’imari n’imigabane (Capital Market Authority/CMA) nibwo cyamuritse inyigo yakozwe ku bijyanye no gushora imari mu mishinga yo kubaka inzu zo guturamo ziciriritse, byagaragaza ko 70 % by’abatuye mu mujyi wa Kigali batuye mu kajagari, hagati y’umwaka wa 2011- 2014, bakaba bari 67 %. Ni mugihe ibyavuye mu ibarura rusange riheruka rigaragaza ko ubu gutura mukajagari mu mujyi wa Kigali biri kuri 40%.

Ni mugihe mu gishushanyo mbonera cy’umujyi wa Kigali biteganyanyijwe ko muri 2025 akajagari kazaba kacitse burundu mu mujyi wa Kigali .

Inkuru ya Emilienne Kayitesi / Isango Star Kigali

 Jun 13, 2024 - 08:04